Ingabo z’u Burundi, FARDC na Wazalendo ziregwa kunyaga Inka z’Abanyamulenge mu misozi y’i Mulenge
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko inka zirenga 80 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo z’u Burundi, iz’igisirikare cya Congo (FARDC), n’abarwanyi ba Wazalendo.
Iri nyagwa ryabereye mu gace ka Rugabono, kari hagati ya Bikuba na Rubanda, hafi y’ahitwa mu Gahwela, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 10/11/2025. Amakuru avuga ko abarwanyi ingabo za Leta zaturutse ahitwa kuri Nyabibuye muri Rukombe ari bo binjiye muri ako gace banyaga izo nka.
Umuturage wo muri ako gace yabwiye Minembwe Capital News (MCN) ko ari agahinda kubona ingabo z’u Burundi, zari zikwiye kurinda abasivili, zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro nka Mai-Mai mu bikorwa byo kwambura abaturage utwabo.
Yagize ati: “Saa kumi z’umugoroba w’ejo, ingabo z’u Burundi, iza FARDC na Wazalendo banyaze Inka zacu zirenga 80. Ariko Twirwaneho yagerageje gukurikirana izo nka, ibasha kugarura nke muzo bari banyaze.”
Uyu muturage yongeyeho ko atari ubwa mbere ibi bibaye kuko kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, Abanyamulenge bamaze gutakaza ibihumbi by’inka, zanyagiwe mu bice bitandukanye birimo Matanganika, Ngandji, i Mirimba, Kirisi, Gahwela, na Rumba.
Ibindi bice byibasiriwe n’ibi bikorwa by’inyagwa harimo Bibogobogo, i Cyohagati, Mibunda, i Ndondo ya Bijombo n’i Rurambo, aho abaturage bavuga ko barambiwe ubusahuzi no kwamburwa utwabo ku mugaragaro n’ingabo zagombye kubarengera.
Nubwo umubare nyakuri w’inka Twirwaneho yagaruye utamenyekanye, abaturage bavuga ko bafite icyizere kuri uwo mutwe wiyemeje kurengera uburenganzira bwabo, cyane cyane mu gihe Leta n’ingabo zayo zikomeje gufatwa nk’abanyamugayo mu bikorwa byo kubasahura.
MCN ikomeje gukurikirana iki kibazo no kuvugana n’impande bireba ngo hamenyekane icyo ubuyobozi bwa gisirikare muri RDC n’u Burundi bubivugaho.






