Ingabo z’u Burundi mu Bibogobogo ziravugwaho imyiteguro idasanzwe y’intambara
Abasirikare b’u Burundi basanzwe bakorera mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu gice gituwe n’Abanyamulenge kigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo, baravugwaho ibikorwa bigaragaza ko ziri kwitegura urugamba, ni nyuma y’aho zikomeje kuhacukura indake.
Bibogobogo iherereye mu misozi y’unamiye umujyi wa Baraka ufatwa nk’umurwa mukuru wa teritware ya Fizi, ukaba w’ubatse ku nkombe y’ikiyaga cya Tanganyika.
Iki gice cya Bibogobogo ahanini gituwe n’Abanyamulenge, nubwo hari n’ayandi moko ahatuye nk’Ababembe, Abapfulelo n’abanyindu.
Ubutumwa dukesha abaturiye icyo gice buvuga ko kuva mu cyumweru gishize, ingabo z’u Burundi zikirimo zatangiye gucyukura indake.
Ni indake bivugwa ko zacyukuwe mu duce ziriya ngabo z’u Burundi zihereremo.
Bizwi ko ibirindiro byazo bya mbere biri ahitwa ku irango rya Ugeafi mu gihe ibindi na byo biri ku Gipimo/Magaja hafi no mu Bivumu.
Ubuhamya twahawe n’umwe mu baherereye hafi aho bugira buti: “Bari mu kuja mu baturage ku batira ibipawa(ibitiyo) byo gucyukura indake. Kandi kuzicyukura babitangiye mu ntangiriro za kiriya cyumweru gishize, kugeza n’ubu baracyarimo bazicyukura.”
Uyu waduhaye ubu buhamya yanavuze ko ibyo barimo bigaragaza ko bari kwitegura intambara, ati: “Baragagaza ko bari kwitegura intambara. Nta wamenya.”
Imyaka igiye kuba itatu ingabo z’u Burundi zisimburana aha mu Bibogobogo; nk’izi zihari zahageze mu kwezi kwa gatandatu nyuma y’aho zisimbuye izari zarahageze mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho na zo zari zarahasimbuye izindi.
Kugera mu bice byabohowe n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho nka Minembwe na Bijabo uvuye aha mu Bibogobogo, harimo intera itari ndende cyane, ku rugendo rwa maguru.
Kuko kuva mu Minembwe ukagera mu Bibogobogo, ugenda urugendo rw’amaguru, uhagenda amasaha 11 gusa, mu gihe mu Bijabo ho ari amasaha 9.
Bigakekwa ko aba basirikare boba bari gutinya ko uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho wabagabaho ibitero uturutse muri biriya bice byavuzwe haruguru, muri urwo rwego bikaba ari byo bizitera kwimba indake kugira ngo zitegure intambara.
Indake ni amwe mu mayeri abasirikare bakoresha mu mirwano, kuko zibakingira ibisasu baraswaho mu rugamba.