Ingabo z’u Burundi na FARDC zababarijwe mu bitero zagabye mu duce turenga 5 muri Kivu y’Epfo.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro ya WazAlendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi zagabye ibitero ku mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibitero Fardc n’abambari bayo bazindutse bagaba mu duce duherereye mu materitware atandukanye, harimo ibyagabwe muri Kalehe, Uvira, Walungu na Fizi kuri uyu wa mbere tariki ya 05/05/2025.
Nk’uko amakuru abigaragaza ibitero bimwe byagabwe i Kabushwa na Kahunga. Aha akaba ari mu nkengero za centre ya Katana muri teritware ya Kalehe.
Ibiturika byinshi byatangiye kumvikana muri ayo mavilage kuva igihe c’isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere. Nyamara abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 wagabweho ibyo bitero byarangiye babisubije inyuma ndetse kandi bakubita inshuro ririya huriro ry’ingabo zabagabyeho ibyo bitero.
Ibindi bitero, amakuru akomeza avuga ko byagabwe i Katogota ho muri teritware ya Uvira ndetse urundi rusaku rw’imbunda rwinshi rwamvikaniraga ku misozi iri hejuru y’umujyi wa Kamanyola wo uri muri teritware ya Walungu n’ubwo utari mu ntera ndende uvuye muri centre ya Katogota yabereyemo imirwano ikomeye.
Twanamenye ko iri huriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu kugaba ibyo bitero muri Katogota no hejuru ya Kamanyola, zaturutse i Luvungi na Sange mu Kibaya cya Rusizi kitari kure cyane n’umujyi wa Uvira usigaye ubarizwamo ibiro bikuru by’intara ya kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta ya Congo. Ibi biro Leta yabishyinzemo nyuma y’aho uyu mutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bukavu.
Kamanyola na Katogota n’ibice kuri ubu bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Amakuru anavuga kandi ko ibyo bitero byagabwe muri utwo duce, iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) yabisubije inyuma.
Ikindi gice ingabo z’u Burundi, iza FARDC, FDLR na Wazalendo bagabyemo igitero ni cya Mukoko, giherereye mu Burasizuba bwa komine ya Minembwe.
Iki gitero cyagabwe mu gice cya Mukoko, ririya huriro ryakigabye rya cyamburiwemo imbunda ziremereye n’izito, zirimo izo mubwoko bwa Mashin Gun n’izindi zo mu bwoko bwa AK-47 ndetse kandi gifatirwamo n’amasasu menshi. Uruhande rwa M23 na Twirwaneho nirwo rwatahanye intsinzi muri iki gice cya Mukoko kimwe n’ahandi hose biriya bitero byagabwe.
Kugeza ubu uruhande rwa Twirwaneho na M23 ruracyahagaze neza, nk’uko amakuru akomeza abivuga.