Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zataye ibirindiro bikomeye bya Point Zero nyuma y’intsinzi ya MRDP-Twirwaneho
Ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zavuye mu birindiro byazo bikomeye bya Point Zero, zerekeza mu bice bya Kanguli muri secteur ya Mutambala, nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu mirwano ikaze yabaye ku wa Kane, itariki ya 06/11/2025.
Amakuru yizewe aturuka ahabereye imirwano avuga ko izi ngabo ziri ku ruhande rwa Leta zavuye muri ibi birindiro nyuma y’uko Twirwaneho ifashe ibice byari bisanzwe bikomeye biri mu maboko ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, birimo Rwitsankuku, Bicumbi na Marunde.
Mu gitero gikomeye cyabaye ahagana ku mugoroba, bivugwa ko MRDP-Twirwaneho yigaruriye imbunda ziremereye, amasasu menshi ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara byari biri mu maboko y’ingabo za Leta. Hari kandi amakuru avuga ko abasirikare benshi barimo abo ku ruhande rwa FARDC n’ab’u Burundi baguye muri iyo mirwano, abandi bagahita bava mu birindiro mu buryo bwihuse.
Point Zero byari bimwe mu birindiro bikomeye bya gisirikare mu misozi ya Mulenge, aho ingabo za FARDC, iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo zari zarashinze ibirindiro mu rwego rwo guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi irimo MRDP-Twirwaneho n’uwa M23.
Kuva imirwano yatangira mu ntangiriro z’iki cyumweru, MRDP-Twirwaneho imaze kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyepfo, ibintu bigaragaza impinduka zifatika ku ishusho y’umutekano mu karere. Abaturage batari bake bamaze kuva mu byabo, cyane cyane abari mu bice byagenzurwaga n’ingabo za Leta.
Ibi bibaye mu gihe ubushyamirane bukomeje kwiyongera, bigaragaza ko igice cy’i Mulenge kiri mu ntambara ikomeye y’icyiciro gishya, aho uruhande rwa Leta rugenda rusunikwa rugarurwa inyuma.






