Ingabo z’u Burundi zafashwe matekwa na M23 zasabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha ngo kuko leta y’u Burundi yabihakanye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28/05/2024, nibwo abasirikare b’u Burundi basabye imiryango mpuzamahanga ikomeye kugira icyo ibafasha bagatahanwa mu gihugu cyabo cy’u Burundi.
Abasirikare b’u Burundi bari mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hashingiwe ku masezerano y’u bufatanye y’iki gihugu cya RDC n’u Burundi yo ku rwanya M23. Ni amasezerano ya sinywe na perezida Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Congo Félix Antoine Tshilombo.
Nk’uko bizwi ay’amasezerano yasinywe mu 2023 mu ntangiriro z’uwo mwaka.
Ibikorwa by’ingabo z’u Burundi byatangiye gukorwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahagana mu kwezi kwa Cyenda uwo mwaka w’ 2023. Gusa urugamba ntirwazihiriye kuko mu mezi yakurikiyeho ininshi ziciwe mu bice bya Kilolirwe, Mushaki na Karuba muri teritware ya Masisi, izindi zifatwa mpiri.
Mu ntangiriro z’uko kwezi kwa Gatanu 2024, M23 yafatiye abandi basirikare b’u Burundi mu gace kitwa Rukara, nyuma y’aho bagenzi babo bari kumwe babasize ku rugamba ubwo babonaga bari kurushwa imbaraga.
Aba basirikare b’u Burundi barimo Adjudant Chef Nkurunziza Richard yatangarije abanyamakuru ko yasize i Bujumbura umugore n’abana batatu, afatirwa i Mushaki mu kwezi kwa Cumi n’umwe mu 2023, ubwo yari yavunitse.
Yagize ati: “Bamfatiye i Mushaki tariki ya 08/12/2023. Nari navunitse, ndimo kugenda, mbona ahari abasirikare, barambaza iyo bagenzi banjye bari, barangumana.”
Mugenzi we witwa Nyandwi Chrysostome ufite umuryango muri Komine Ngozi, i Ntara ya Ngozi, yasobanuye uko yafatiwe i Rukara muri uku kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.
Ati: “Nafatiriwe aho bita i Rukara tariki ya 03/05/2024. Twebwe twari imbere, bagenzi bacu baragenda ntibatubwira . Kuri Rukara niho hari batayo, dutekereza ko ari ho bakiri, dusanga bagiye, M23 niyo yahise itwakira.”
Ahagana mu mwaka w’ 2023, ubwo perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabazwaga n’umunyamakuru ikibazo cya M23, undi nawe yarabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abarwanyi b’u mutwe wa witwaje imbunda wa Red Tabara bari kwiyitirira ingabo z’u Burundi.
Iri jambo rya perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ryerekanye neza ko leta y’iki gihugu idafite kubohoza aba basirikare bari bagaragajwe n’ibinyamakuru byashoboye kugera mu kigo cya M23 bacumbikiwemo.
Umwe muri aba basirikare, Adjudant Chef Ndikumasabo Therance ufite umuryango muri Komine Gisozi mu Ntara ya Mwaro, yatangaje ko kubera ko leta y’u Burundi itabemera, yifuza ko M23 yabashikiriza imiryango mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ikibazo ni uko numva leta yacu itatwemera. Naho ubundi bakadushyikirije leta y’u Burundi, hanyuma ukadushikiriza imiryango.cyangwa byanze, bagerageza kureba uko baduha imiryango mpuzamahanga ikorana n’iyo mu Burundi.”
Adjudant Chef Ndikumana Félix ufite umuryango muri Komine Vyanda mu Ntara ya Bururi, na we yasabye ko imiryango mpuzamahanga ko yabafasha gutaha ngo bitewe n’uko leta y’u Burundi nta bushake ifite bwo kubacura.
Ati: “Ko leta yiwacu itermera ko twaje ino, njye mbona byanyura mu miryango mpuzamahanga ikaba ari yo idufasha.”
Tubibutsa ko amasezerano Evariste Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yari afite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika.
MCN.