Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo z’u Burundi zafashwe mpiri na M23 zagize icyo zisaba imiryango mpuzamahanga, nyuma y’aho leta y’igihugu cyabo ibihakanye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 29, 2024
in Regional Politics
0
Ingabo z’u Burundi zafashwe mpiri na M23 zagize icyo zisaba imiryango mpuzamahanga, nyuma y’aho leta y’igihugu cyabo ibihakanye.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zafashwe matekwa na M23 zasabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha ngo kuko leta y’u Burundi yabihakanye.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28/05/2024, nibwo abasirikare b’u Burundi basabye imiryango mpuzamahanga ikomeye kugira icyo ibafasha bagatahanwa mu gihugu cyabo cy’u Burundi.

Abasirikare b’u Burundi bari mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, hashingiwe ku masezerano y’u bufatanye y’iki gihugu cya RDC n’u Burundi yo ku rwanya M23. Ni amasezerano ya sinywe na perezida Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Congo Félix Antoine Tshilombo.

Nk’uko bizwi ay’amasezerano yasinywe mu 2023 mu ntangiriro z’uwo mwaka.

Ibikorwa by’ingabo z’u Burundi byatangiye gukorwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahagana mu kwezi kwa Cyenda uwo mwaka w’ 2023. Gusa urugamba ntirwazihiriye kuko mu mezi yakurikiyeho ininshi ziciwe mu bice bya Kilolirwe, Mushaki na Karuba muri teritware ya Masisi, izindi zifatwa mpiri.

Mu ntangiriro z’uko kwezi kwa Gatanu 2024, M23 yafatiye abandi basirikare b’u Burundi mu gace kitwa Rukara, nyuma y’aho bagenzi babo bari kumwe babasize ku rugamba ubwo babonaga bari kurushwa imbaraga.

Aba basirikare b’u Burundi barimo Adjudant Chef Nkurunziza Richard yatangarije abanyamakuru ko yasize i Bujumbura umugore n’abana batatu, afatirwa i Mushaki mu kwezi kwa Cumi n’umwe mu 2023, ubwo yari yavunitse.

Yagize ati: “Bamfatiye i Mushaki tariki ya 08/12/2023. Nari navunitse, ndimo kugenda, mbona ahari abasirikare, barambaza iyo bagenzi banjye bari, barangumana.”

Mugenzi we witwa Nyandwi Chrysostome ufite umuryango muri Komine Ngozi, i Ntara ya Ngozi, yasobanuye uko yafatiwe i Rukara muri uku kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Ati: “Nafatiriwe aho bita i Rukara tariki ya 03/05/2024. Twebwe twari imbere, bagenzi bacu baragenda ntibatubwira . Kuri Rukara niho hari batayo, dutekereza ko ari ho bakiri, dusanga bagiye, M23 niyo yahise itwakira.”

Ahagana mu mwaka w’ 2023, ubwo perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabazwaga n’umunyamakuru ikibazo cya M23, undi nawe yarabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abarwanyi b’u mutwe wa witwaje imbunda wa Red Tabara bari kwiyitirira ingabo z’u Burundi.

Iri jambo rya perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ryerekanye neza ko leta y’iki gihugu idafite kubohoza aba basirikare bari bagaragajwe n’ibinyamakuru byashoboye kugera mu kigo cya M23 bacumbikiwemo.

Umwe muri aba basirikare, Adjudant Chef Ndikumasabo Therance ufite umuryango muri Komine Gisozi mu Ntara ya Mwaro, yatangaje ko kubera ko leta y’u Burundi itabemera, yifuza ko M23 yabashikiriza imiryango mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ikibazo ni uko numva leta yacu itatwemera. Naho ubundi bakadushyikirije leta y’u Burundi, hanyuma ukadushikiriza imiryango.cyangwa byanze, bagerageza kureba uko baduha imiryango mpuzamahanga ikorana n’iyo mu Burundi.”

Adjudant Chef Ndikumana Félix ufite umuryango muri Komine Vyanda mu Ntara ya Bururi, na we yasabye ko imiryango mpuzamahanga ko yabafasha gutaha ngo bitewe n’uko leta y’u Burundi nta bushake ifite bwo kubacura.

Ati: “Ko leta yiwacu itermera ko twaje ino, njye mbona byanyura mu miryango mpuzamahanga ikaba ari yo idufasha.”

Tubibutsa ko amasezerano Evariste Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yari afite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika.

              MCN.
Tags: Ingabo z'u BurundiKubafasha gutahaLeta yabo yarabihakanyeZafashwe mpiriZiri gusaba imiryango mpuzamahanga
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Hatangajwe abagize leta nshyasha muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Hatangajwe abagize leta nshyasha muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?