Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke
Nyuma y’aho Ingabo z’u Burundi zihaye umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, amasaha 72 yokuba yamaze kuva mu gice cya Mikenke giherereye muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wazisubije ko uziteguye, kandi ko udafite kuhava.
Aha’rejo ku cyumweru tariki ya 19/10/2025, ni bwo izi Ingabo z’u Burundi zifite ibirindiro mu Mikarati muri teritware ya Fizi, zatumye ku mutwe wa MRDP-Twirwaneho guhita uva muri Mikenke.
Ziyitegeka ko ziyihaye amasaha 72 yokuba yamaze kuyikuramo, bitaba ibyo zikayigabaho igitero simusiga.
Umwe wo muri uyu mutwe wa MRDP-Twirwaneho yabwiye Minembwe Capital News ko ziriya ngabo z’u Burundi zabahaye aya masaha, nyuma y’uko zimye inzira Abanyamulenge bavaga mu Minembwe na Mikenke berekeza ku isoko ya Mitamba, iyo baguriramo amasabune, umunyu, amavuta, isukari n’amazutu.
Avuga ko mu kuyibima zababwiye ko atari ngombwa kuyibaha; ndetse kandi ngo zinabahishyurira ko zishaka gushyinga ibirindiro muri Mikenke, mu rwego rwo kugira ngo zikoreshe ikibuga cy’indege kiyiherereyemo.
Uyu wavuganaga na Minembwe Capital News, yanemeje kandi ko hari indege z’igisirikare cy’u Burundi zishaka kwitura mu Cyohagati, bityo bakaba bifuza guhita babona kiriya kibuga cy’indege cya Mikenke, kugira ngo ari cyo zizituraho.
Yakomeje avuga ko bo bazisubije ko badafite kuhava, ati: “Twarababwiye ngo, bapime kurasa rimwe gusa, mu gice tugenzura (ama eneo yacu). Ubundi babone icyo imbwa yaboneye ku mugezi.”
Yongeye kandi ati: “Duhora turi maso, bazatubona igihe cyose bazazira.”
Ingabo z’u Burundi zivuze ibi mu gihe mu cyumweru gishize zavuzweho gukaza umurego mu kongera abasirikare mu birindiro byabo biherereye hafi n’igice cya Mikenke kigenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho; kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, nyuma y’imirwano yasize Twirwaneho icyirukanyemo ziriya ngabo z’u Burundi, iza FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo na FDLR.
Muri ibyo birindiro harimo ikiri ku Birarombili, mu ntera y’i birometero nk’umunani uvuye muri centre ya Mikenke.
Hari kandi ibiherereye mu Gipupu, Point-Zero, kuw’Igitaka, Nyamara, Gatenga /Ruheshi na Mikarati.
Aba basirikare babyoherezwamo bavanywe mu bice bitandukanye by’i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo, no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.