Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner ingabo z’u Burundi na Wazalendo, barashinjwa kwibasira amazu y’Abatutsi aho byavuzwe ko barimo kuya twika i Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi bibaye nyuma y’uko ririya huriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, za gabye ibitero bikaze bakaza ku bitakarizamo ingabo ninshi zo k’uruhande rwa Barundi. N’ibitero bagabye igihe c’isaha z’ijoro ahagana isaha za saa munani (2:00Am), zo kw’itariki 07/12/2023, mu duce turimo Ingabo za ARC/M23, n’abaturage, muri Kabati na Ruvunda.
Mu makuru Minembwe Capital News imaze guhabwa yizewe n’uko bariya basirikare b’u Burundi bamaze gupfusha abasirikare ba bo benshi bi baviramo kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi maze batwika inzu zabo ziri i Mushaki ndetse byavuzwe ko barimo no kwica Abatutsi.
Ay’amakuru yanemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Major Willy Ngoma, aho yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zibasiriye amazu y’Abatutsi i Mushaki, zirimo ku yatwika. Ntabwo M23 ibyihanganora turaza kubavugutira u muti.”
U muvugizi w’u mutwe wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka nawe y’unzemo ati: “Ihuriro ry’ingabo za RDC, bagabye ibitero muri Kabati na Ruvunda, nyuma yaho tubirukaho, basize ibikoresho by’agisirikare byinshi dukomeje kubirukaho kugira ngo tugarure u mutekano. Guhunga kwabo bageze mu marembo ya Mushaki batangira kwica abasivile.”
Kanyuka, yasoje avuga ati: “M23 irakomeje kurwana kubaturage n’ibyabo kandi turarwana kinyamwuga.”
Intambara ikaba kuri ubu iremeye mu marembo ya Mushaki ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi z’ibarizwa mungabo za EACRF.
Bruce Bahanda.