Ingabo z’u Burundi Zakubitiwe i Mulenge, Twirwaneho Yigarurira Ibirindiro by’Ingenzi
Ingabo z’u Burundi zakomeje guhura n’ibibazo bikomeye mu mirwano yabereye mu nkengero za Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zagiye zihangana n’umutwe wa Twirwaneho.
Amasoko ya Minembwe Capital News akorera muri teritwari ya Fizi, ari na ho imirwano yibasiye cyane, atangaza ko iyo mirwano yatangiye ku wa Kane tariki ya 15/01/2026, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo. Uwo munsi waranzwe n’urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, rwumvikaniye cyane ku musozi wari usanzwe uriho ibirindiro by’ingabo z’u Burundi, mu nkengero za Minembwe werekeza ahazwi nka Point Zéro.
Nk’uko ayo masoko abivuga, mu ma saa mbili z’igitondo imirwano yari imaze kugera mu marembo ya Point Zero imbere ya Rwitsankuku, mbere y’uko ifata indi ntera ikomeye, ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zatabazaga drone z’intambara mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byazo bya gisirikare.
Gusa, mu ma saa yine z’igitondo, amakuru yemeza ko abarwanyi ba Twirwaneho bashoboye gusubiza inyuma ingabo z’u Burundi, iza FARDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo, maze bahita bigarurira imisozi ikikije Point Zéro. Iyi misozi ifite akamaro kanini mu bya gisirikare, kuko iri ahantu hahanamye cyane ku buryo uyihagazeho ashobora kureba umujyi wa Minembwe n’ibindi bice byinshi by’imisozi miremire y’i Mulenge.
Nyuma yo gutsindwa, amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zahise zihungira mu ishyamba rya Point Zéro, mu gihe Twirwaneho yakomezaga kwagura ibice yari imaze kwigarurira.
Nubwo mu ma saa tanu z’igitondo imirwano yari yabaye nk’icogora, amasasu yongeye kumvikana mu ma saa kumi z’umugoroba, bigaragaza ko imirwano yari ikomeje gufata indi ntera.
Amakuru akomeza avuga ko Twirwaneho yashoboye kurasa imwe muri drone ebyiri zari ziri gukoreshwa mu bikorwa byo kuyirwanya uwo munsi. Ibi byafashwe nk’intsinzi ikomeye kuri uwo mutwe, mu gihe byagaragaje igihombo gikomeye ku ruhande rw’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari zazitabaje.
Amasoko atandukanye yizewe avuga ko ku wa gatanu tariki ya 16/01/2026 ingabo z’u Burundi zambuwe ibirindiro bitanu by’ingenzi, harimo na Point Zéro, ahantu hafatwa nk’ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare muri Teritwari ya Fizi. Abazi neza ako karere bemeza ko kwigarurira Point Zéro byaha Twirwaneho na M23 basanzwe bafatanya mu rugamba—amahirwe afunguye yo kwerekeza mu Bibogobogo nomu mujyi wa Baraka, uwa gatatu munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano ikomeje gushyira aka karere mu mwuka w’ubwoba n’umutekano muke, mu gihe abaturage bakomeje kwibaza aho iyi ntambara izageza n’ingaruka ishobora kugira ku mibereho yabo ya buri munsi.






