Ingabo z’u Burundi zasahuye mu baturage ku Ndondo ya Bijombo.
Abasirikare b’u Burundi basanzwe bakorera mu nshe z’i Ndondo ya Bijombo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basahuye mu ngo z’abaturage zo mu duce tubiri twa Irango ry’Abakwakuzi n’iry’Abasama.
Iyi mihana y’Irango yasahuwemo n’ingabo z’u Burundi iri mu ntera ngufi cyane uvuye ku w’u Mugethi na Murambya. Ni imihana ituwe yombi n’Abanyamulenge gusa.
Amakuru avayo avuga ko aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025, ni bwo abasirikare b’u Burundi bahasahuye, kandi bahasahura abaturage bahatuye baremuye bava ku isoko.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Habaye ejo ku wa kabiri, igihe cya saa munani za manywa, abasirikare b’u Burundi barimo batambuka berekeza za Gatanga , ubwo bageraga ku murambi wo kw’Irango ry’Abakwakuzi n’iry’Abasama barangiza abantu benshi bavaga ku isoko bahita babarasa.”
Burongera buti: “Abari bavuye ku isoko bakiraswaho, bamwe bahise bata ibyo bari bikoreye barahunga. Ba basirikare barabipiya, berekeza no mu mazu yo muri iyo mihana na yo barayisahura barayeza.”
Nk’uko aya makuru akomeza avuga ni uko mubyo bapiye mu mazu, birimo ibikoresho byo mu mazu, ibisaswa, amasahani n’ibindi.
Ndetse kandi ngo izi ngabo zajanye n’ibitungwa bimwe ahanini birimo ihene n’intama.
Ibi bikaba byongeye kuzana umwuka mubi hagati y’abaturiye ibi bice n’ingabo z’u Burundi zikorana byahafi n’iza FARDC, FDLR na Wazalendo.
Hagataho, kugeza ubu umutekano ukomeje kuzamba ku Ndondo ya Bijombo ndetse no mu nkengero zaho.