Ingabo z’u Burundi zasesekaye ku bwinshi mu Bibogobogo mu rugamba rwo guhangana na Twirwaneho na M23
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 9/11/ 2025, abasirikare benshi b’u Burundi binjiye mu gace ka Bibogobogo, kari muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho byemezwa ko bagiye gushyigikira ingabo za FARDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe ya Twirwaneho na M23.
Nk’uko amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News abivuga, aba basirikare binjiye mu Bibogobogo ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 20 za mu gitondo, baturutse mu mujyi wa Bujumbura, bambukiye i Baraka mbere yo kugera muri Bibogobogo, agace gatuwe cyane n’Abanyamulenge kandi gaherereye hafi ya centre ya Baraka.
Aba basirikare baje bitwaje ibikoresho bya gisirikare byinshi, harimo n’ibikoresho byo guteka nk’amasafuriya n’amajerekani, byerekana ko bateganya kuguma muri aka gace igihe kirekire.
Umwe mu batuye muri Bibogobogo yavuze ati: “Saa kumi n’imwe n’iminota 20 ni bwo twabonye abasirikare benshi b’u Burundi bageze hano mu Bibogobogo. Baje bafite intwaro nyinshi, banitwaje ibyo batekeramo. Bahise bajya mu makambi yari asanzwemo izindi ngabo z’u Burundi.”
Izi kambi zirimo iyo ku Gipimo hagati ya Magaja na Bivumu, iyo mu irango rya Ugeafi, ndetse n’iyo Kugishenyi hagati ya Kabara na Kavumu.
Intego nyamukuru y’izi ngabo, nk’uko byemezwa n’inzego z’ibanze, ni ugufasha mu guhangana n’imitwe ya Twirwaneho na M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu misozi y’i Mulenge, aho muri iyi minsi byavuzwe ko bafashe ibigo bikomeye birimo Rwitsankuku, Bicumbi, na Marunde.
Ku munsi w’ejo hashize, hari ibitero byagabwe hafi ya centre ya Minembwe, bivugwa ko byaturutse ku ngabo z’u Burundi muri Bibogobogo, bikaba byarashimangiye uruhare rwa Bibogobogo nk’umuyoboro w’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare byo mu karere.
Nanone, ibi biza nyuma y’uko ku wa kane ushize, FARDC na yo yohereje abandi basirikare benshi baturutse mu mijyi ya Baraka na Uvira, mu rwego rwo kurinda agace ka Baraka gafatwa nk’umurwa mukuru wa teritware ya Fizi.
Ibi byose bije mu gihe umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bagaragaza ko bafite imbaraga mu rugamba, bikaba bikomeje guteza impungenge mu nzego za gisirikare za Congo n’abafatanyabikorwa bayo.





