Ingabo z’u Burundi Zashimuse Abagore mu Misozi y’i Mulenge
Amakuru aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aratangaza ko ingabo z’u Burundi zikorera muri ibyo bice zashimuse abantu b’abasivili bagwiriyemo abagore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ibyo bikorwa byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 06/12/ 2025, mu gace ka Mikarati hafi y’umujyi wa Minembwe, ugenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho.
Amakuru y’imbere twahawe n’amasoko yizewe avuga ko abamaze kumenyekana bashimuswe bagera kuri 60, ariko ngo uyu mubare ushobora kwiyongera.
Aba bashimuswe ngo biganjemo abagore, bari bavuye ku isoko rya Ndondo riri muri grupema ya Bijombo.
Umwe mu batanze ubuhamya yatubwiye ko abo bagore bafatiwe ku ruzi rwa Lwerera, ruri muri Mikarati, hanyuma bakajyanwa mu gace ka Kamombo, ahari ibirindiro bihuriyemo ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo, ndetse na FDLR.
Mbere yo kubafata, ngo ingabo z’u Burundi zabanje kurasa kugira ngo babateze ubwoba, bituma abo bagore batatana bata ibikoresho bari baguze mu isoko rya Ndondo. Ibyo birimo amafu, amasabune, umunyu, amafaranga, n’ibindi bicuruzwa by’agaciro.
Aba bagore bakomoka mu mujyi wa Minembwe, bari bagiye gushakayo ibicuruzwa nyuma y’uko amasoko yo mu Minembwe afunzwe, bitewe n’uko ingabo z’u Burundi zafunze inzira zifashishwaga n’abacuruzi bazanaga ibicuruzwa muri ako gace.





