Ingabo z’u Burundi zashinze ibindi birindiro mu kandi gace ko muri Bibogobogo, havugwa n’icyo zigamije
Amakuru aturuka muri Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko Ingabo z’u Burundi zahashinze ibindi birindiro mu gace kitwa Kugishenyi.
Muri Bibogobogo, izi ngabo z’u Burundi zihasanganywe ibirindiro bibiri, ibiri mu irango rya Ugeafi, ibindi murya Gipimo hafi no mu Rutabura.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, itariki ya 29/10/2025, ni bwo muri kariya gace ko Kugishenyi kakambitsemo abasirikare b’u Burundi.
Minembwe Capital News yanamenye ko zakagezemo ziturutse kuri Point Zero mu marembo y’umujwi wa Minembwe ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.
Uwahaye Minembwe Capital News aya makuru, yavuze ko bagamije kwimira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 gufata iki gice cya Bibogobogo.
Yagize ati: “Intego y’Ingabo z’u Burundi gushinga ibirindiro Kugishenyi, ni ukwimira muri aka karere Twirwaneho na M23.”
Yanavuze kandi ko ari mu rwego rwo gufunga amarembo yose iy’imitwe yombi yonyuramo ishaka kwigarurira umujyi wa Baraka iturutse mu Minembwe igice giherereye mu ntera ngufi ya wo.
Kugishenyi, ni hagati ya Kabara na Kavumu, akaba kandi ari agace karemeramo isoko irema umunsi wa kane. Bivuze ko ari agace gahuriramo inzira nyinshi, iva mu Mutambala, Minembwe na Kamombo.
Kuri Point Zero izi ngabo zabaga, zahatsimbuwe n’ izindi zabo zaje ziva ku Ndondo ya Bijombo.
Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu mpera z’umwaka wa 2022. Binavugwa ko zihafite abasirikare babarirwa mu bihumbi biri hagati ya 15 na 20.
Ni mu gihe ibirinndiro zihafite nabyo bibarirwa muri 70, nk’uko byagiye bitangazwa n’abategetsi bo muri AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu minsi ishize.






