Ingabo z’u Burundi zerekeje mu Minembwe kuhatera.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko k’u mogoroba w’ahar’ejo ku wa gatatu tariki ya 30/04/2025, igitero cy’ingabo z’u Burundi zisanzwe zifatanya n’iza Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo zerekeje mu Minembwe kuhagaba igitero.
Minembwe ni ikomine, iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ahanini ikaba ituwe cyane n’Abanyamulenge.
Minembwe Capital News yamenye ko hari igitero cyagiye kuhatera, giturutse mu Bibogobogo, kandi ko kigizwe n’abasirikare barenga ijana bo mu ngabo z’u Burundi.
Umutangabuhamya wahezaga Minembwe Capital News aya makuru yanavuze ko ku mugoroba w’ahar’ejo iki gitero cyageze kwa Mulima ndetse ko ari naho cyaraye.
Yagize ati: “Ubu nkwandikira igitero cy’abasirikare b’u Burundi bagera ku 104 cyazamutse mu Minembwe kuhatera. Giturutse mu Bibogobogo. Ku mugoroba cyageze kwa Mulima ni naho kiraye.”
Agace ko kwa Mulima gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.
Komine ya Minembwe, Twirwaneho yayifashe tariki ya 21/02/2025, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Ingabo z’u Burundi zimaze igihe kirekire zihangana n’ umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu misozi y’i Mulenge, kuko n’ejobundi ku wa kabiri zagabye igitero kuri iyi mitwe ibiri mu Rugezi mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa Minembwe.
Ni mu gihe kandi no mu cyumweru gishize, habaye ihangana rikomeye hagati y’izi mpande zombi, ndetse amakuru akavuga ko muri iryo hangana ryaguyemo abasirikare b’u Burundi benshi, harimo n’abafashwe matekwa.
Si mu Rugezi gusa, Twirwaneho na M23 byagiye bihanganira n’izi ngabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, kuko no mu Mikenke baraharwaniye mu bihe bitandukanye.
Kugeza n’ubu izi ngabo z’u Burundi ziracyafite n’ibirindiro mu duce dutandukanye two mu nkengero za Mikenke, nk’ahitwa mu Rwitsankuku, Nyamara, Gipupu no mu Bijombo.
Ni nyuma y’aho uyu mutwe wa Twirwaneho uzirukanye mu Mikenke tariki ya 22/02/2025 ukahafata.
Ku rundi ruhande, izi ngabo z’u Burundi mbere yuko zihaguruka ziva mu Bibogobogo zerekeza kugaba igitero mu Minembwe, zabanje kwakira ababo basirikare baje kubasimbura muri Bibogobogo, bakaba nabo baturutse i Baraka.
Hari n’andi makuru avuga ko abasirikare bari aha mu Bibogobogo baba ab’u Burundi n’aba FARDC ko isaha iyari yo yose bashobora gutanga umusaada mu Minembwe.
Bisanzwe bizwi ko Ingabo z’u Burundi ziri mu Burasizuba bwa Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali n’uwa Wazalendo, ndetse n’ingabo za Congo.
Igitangaje, iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, rinafatikanya no kunyaga Inka z’Abanyamulenge, no kubagabaho ibitero. Usibye nibyo ibitero by’iri huriro rinasahura mu mazu y’Abanyamulenge, ubundi kandi rikicya aba Banyamulenge ribaziza ubwoko bwabo Abatutsi.