• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zasabwe ibikakaye.

minebwenews by minebwenews
February 15, 2025
in Regional Politics
0
Ibivugwa ku ngabo z’u Burundi zaje kurinda umujyi wa Bukavu udafatwa na M23.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zasabwe ibikakaye.

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, beasabye abasirikare b’u Burundi bari muri Congo guhita bava ku butaka bw’iki gihugu byihuse bitaba ibyo zikaraswa, ngo kuko ziri muri iki gihugu muburyo budafudutse.

Bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yanyujije mu itangazo uyu mutwe washyize hanze ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 15/02/2025.

Iri tangazo uyu mutwe warisohoye nyuma y’aho ufashe ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajy’epfo, birimo n’umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i y’i Ntara ya Kivu y’Epfo.

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, ihuriro ry’ingabo rirwana ku ruhande rwa leta, ririmo n’ingabo z’u Burundi ryahungiye i b’Uvira no mu bindi bice bitandukanye byo muri teritware ya Walungu muri iyi ntara.

Iri tangazo rya M23 riteweho umukono n’umuvugizi wayo, rigira riti: “M23 irasaba ingabo z’u Burundi ntayandi mananiza guhita ziva ku butaka bwa RDC, by’umwihariko mu duce twa Nkomo, Nyangenzi, ikibaya cya Rusizi no mu nkengero zaho. Kuba ziburiho ntibikwiye, bityo zikwiye gusubira iwabo mu Burundi.”

Iryo tangazo kandi rivuga ko ingabo z’u Burundi iminsi zimaze zikorera muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ihagije ngo kuko zayikozemo ibikorwa byo kwica, gusahura ibyabenegihugu, ndetse kandi zigenda ziteza abaturage b’iki gihugu akaga.

M23 muri iryo tangazo ivuga ko ari itegeko ko ingabo z’u Burundi ziva muri RDC.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma mu butumwa yanyujije kuri x mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, yashinje izi ngabo z’u Burundi n’iza RDC gukora ibikorwa byo gusahura mu mujyi wa Bukavu ndetse no gusenya amazu y’abaturage no kwangiza ibindi bikorwa bitandukanye muri uyu mujyi.

Tags: IbikakayeIngabo z'u BurundiKivu yamajy'EpfoM23Rdc

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?