Ingabo z’u Burundi Zisubiye mu Bibogobogo mu Rujijo Rw’Intambara, Abaturage ba Fizi Mu Bwoba Bukomeye
Amakuru yizewe aturuka mu Bibogobogo, muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16/12/2025, hageze ingabo nyinshi z’u Burundi, nyuma yo kuva i Baraka aho zari ziherutse guhungira imirwano ikomeye zabayemo n’umutwe wa Twirwaneho mu gice cy’i Ndondo no mu nkengero za Minembwe.
Abaturage bahatuye babwiye itangazamakuru ko izi ngabo z’u Burundi zongeye kwinjira mu Bibogobogo mu masaha ya nimugoroba, zinyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa. Umwe mu baduhaye amakuru yagize ati:
“Ingabo z’u Burundi zari ziherutse kumanuka i Baraka zihunga imirwano yo ku Ndondo, none zongeye kugaruka hano mu Bibogobogo kuri uyu mugoroba.”
Ayo makuru akomeza avuga ko izi ngabo zitari zonyine, kuko zinaherekejwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino uyobowe na Munigantama, na FUREKO, aho bivugwa ko na bo baba bazamutse bava i Baraka.
Uku gusubira mu Bibogobogo kw’ingabo z’u Burundi n’izo mpande bifatanya byateye impungenge zikomeye mu baturage bahatuye, bibaza ko iyi myitwarire ishobora gusubiza aka gace mu ntambara nshya, mu gihe kari kamaze igihe gito kari mu ituze rigereranyije.
Twibukiranye ko mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo nyinshi z’u Burundi zahunze imirwano ikomeye yo ku Ndondo, aho umutwe wa Twirwaneho waje kwigarurira icyo gice cyose. Izo ngabo zahunze zinyura mu Bibogobogo zigana i Baraka, aho zari zarashakiye umutekano by’agateganyo.
Si ku Ndondo gusa izi ngabo zahunze, kuko andi makuru agaragaza ko hari n’izindi ngabo z’u Burundi zavuye mu bice bitandukanye byo mu nkengero za Minembwe, nyuma yo gutsindwa mu mirwano yahabereye.
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa kabiri hiriwe humvikana imirwano ikomeye mu gace ka Rwitsankuku, ihuza umutwe wa Twirwaneho n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Twirwaneho yakomeje kurusha imbaraga uruhande rwa Leta, ikanayisubiza inyuma, ibintu bikomeje gutuma ingabo z’u Burundi zihunga ziva mu bice bya Point Zero zigana mu Bibogobogo no mu mujyi wa Baraka.
Iyi mibereho ikomeje gushyira mu kaga umutekano w’abaturage ba Kivu y’Amajyepfo, mu gihe amahanga akomeje gusabwa gukurikiranira hafi ibiri kubera muri aka karere karangwamo intambara z’urudaca.
MCN






