Ingabo z’u Burundi ziturutse mu Bibogobogo zerekeje mu bice bya Minembwe-ibirambuye
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) yemeza ko ingabo z’u Burundi zibarirwa mu magana zinutse mu gace ka Bibogobogo ku wa mbere, itariki ya 10/11/2025, zerekeza mu Minembwe, aho bivugwa ko zifite umugambi wo kugaba igitero ku baturage b’Abanyamulenge.
Izi ngabo zavuye mu birindiro byazo byo ku Gipimo, Mw’irango rya Ugeafi, no ku Gashenyi, mu duce twa Bibogobogo. Zanyuze inzira ya Mutambala, zikomereza kwa Mulima na Mukoko, aho abaturage bahatuye bavuga ko zari zifite intwaro nyinshi zirimo imbunda n’amasasu menshi.
Uwaduhaye ubu buhamya yagize ati:
“Bari bikoreye ibintu byinshi. Hari ibikoresho bya gisirikare byagaragaraga ko biteguye urugamba. Twabonaga ko barimo gutegura igitero gikomeye.”
Aya makuru yaje akurikiye igitero cyagabwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize cya FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR ku wa Nyaruhinga, hafi ya centre ya Minembwe. Izi ngabo ariko zatsinzwe n’umutwe wa Twirwaneho wari urinze ako gace, nyuma yo kuba zari zimaze kandi kwigarurira Rwitsankuku, Bicumbi na Marunde.
Biravugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, hari abandi basirikare benshi b’u Burundi binjiye muri Bibogobogo baturutse i Baraka, ati:
“Ubu tuvugana bari mu Bibogobogo ku mugaragaro. Babarirwa muri mirongo, bagaragaza ko biteguye urugamba .”
Ibi bikorwa bikomeje gukurura impungenge z’umutekano muke ugaragara muri Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro irimo wazalendo na FDLR ikomeje kwibasira abaturage b’Abanyamulenge, mu gihe bashinja ingabo za Leta y’u Burundi n’iza Congo gufatanya n’iyo mitwe.






