• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umwuka w’ubwoba uravuza ubuhuha nyuma y’uko indege z’intambara zigaragaye hejuru y’inzu ya Katumbi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 11, 2025
in Conflict & Security
0
Umwuka w’ubwoba uravuza ubuhuha nyuma y’uko indege z’intambara zigaragaye hejuru y’inzu ya Katumbi
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umwuka w’ubwoba uravuza ubuhuha nyuma y’uko indege z’intambara zigaragaye hejuru y’inzu ya Katumbi

Mu mujyi wa Lubumbashi, mu ntara ya Haut-Katanga haravugwa impungenge z’umutekano nyuma y’uko indege z’intambara zanyuze ku rwego rwo hasi hejuru y’inzu ya Moïse Katumbi, umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, anavuga ko ibyo bishobora kuba ari igikorwa cy’ubushotoranyi cyateguwe.

Ibi byatangajwe n’itsinda rimwegamiye, ryagize riti: “Indege z’intambara zanyuze hejuru y’inzu ya Bwana Katumbi ku buryo buteye impungenge. Twabifashe nk’igitutu no gutera ubwoba ku muntu utavuga rumwe na Leta.”

Bamwe mu banyapolitiki n’abashyigikiye Katumbi bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba ari intangiriro y’ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane ko umwuka wa politiki muri Katanga ukomeje gushyuha.

Iri tsinda risaba inzego z’umutekano kugaragaza aho zihagaze kuri iki kibazo, rigasaba ko Katumbi n’abamushyigikiye bahabwa umutekano usesuye nk’uko amategeko abigena.

Katumbi, wigeze kuba Guverineri wa Katanga, ni umwe mu banyapolitiki bafite igikundiro gikomeye muri iki gihugu no mu Burasirazuba bwacyo.

Kugeza ubu, inzego za gisirikare ntacyo ziratangaza ku by’iriya myiyerekano y’indege, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imyimvumbagatanyo ya politiki iri mu gihugu.

Tags: Indege ZintambaraKatumbiLubumbashi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?