• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, January 20, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 20, 2026
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro

You might also like

Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba

Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

Nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho wirukanye ingabo z’u Burundi n’iza FARDC mu gice kizwi nka Point Zéro mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye impinduka nshya mu mutekano w’akarere ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru yizewe aturuka muri ako gace aravuga ko ingabo nyinshi z’u Burundi zongeye kugaragara mu gice cya Bibogobogo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20/01/2026.

Nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu karere ka Fizi bavuganye na Minembwe Capital News, izo ngabo zatangiye kugera muri Bibogobogo guhera mu masaha ya kare y’urukerera. Umwe mu baturage yagize ati: “Guhera saa kumi n’imwe z’urukerera, twabonye abasirikare benshi b’u Burundi bakomeza kwinjira muri Bibogobogo. No mu masaha ya saa moya z’igitondo bari bakiri mu nzira berekeza muri ako gace.”

Ubu buhamya bukomeza bugaragaza ko abo basirikare bavuye mu mujyi wa Baraka, bikoreye ibikoresho biremereye birimo intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, bigaragaza ko kwinjira kwabo muri ako gace kwakozwe mu buryo buteguwe kandi bufite intego za gisirikare zihariye.

Amakuru aturuka aho aboneka avuga ko izo ngabo zahise zerekeza mu makambi asanzwe azwi ko acumbikira abasirikare b’u Burundi muri Bibogobogo no mu nkengero zaho. Ayo makambi arimo irango rya Ugeafi, irya Gipimo riri hagati ya Majaga na Bivumu, Kugishenyi hagati ya Kavumu na Kabara, ndetse n’ahandi ku Mugorore, ahahoze hatuwe n’Abanyakarama, no mu gace kazwi nka Kabembwe cyangwa Ku wa Mato.

Iyi myitwarire mishya y’ingabo z’u Burundi irushaho gukaza umwuka w’umutekano muke muri teritwari ya Fizi, aho abaturage bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’imirwano ihoraho, zirimo kwimurwa ku gahato, guhungabana kw’imibereho no kubura serivisi z’ibanze. Abenshi babona iki kibazo ko uku kwiyongera kw’ingabo muri Bibogobogo gushobora kuba igisubizo ku byabereye kuri Point Zéro, ariko bikaba nanone byongera impungenge z’uko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera.

Mu gihe amahanga n’imiryango iharanira amahoro bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro n’ingamba zirambye zo kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage ba Fizi bo bakomeje gusaba ko umutekano wabo ushyirwa imbere, hagashyirwa iherezo ku bikorwa bya gisirikare bikomeje kwibasira ubuzima bw’abasivili.

Tags: BibogobogoIngabo z'u Burundi
Share26Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba

Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko umubare w’abantu baraye bishwe barashwe wiyongereye...

Read moreDetails

Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 20/01/2026, umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri Mu mvugo zikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwijandika mu...

Read moreDetails

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano wakomeje kuba muke cyane mu...

Read moreDetails

RDC n’u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
RDC n’u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo

RDC n'u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'i y'u Burundi birashyirwa mu majwi ku kuba biri gushyira...

Read moreDetails
Next Post
Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?