Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro
Nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho wirukanye ingabo z’u Burundi n’iza FARDC mu gice kizwi nka Point Zéro mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye impinduka nshya mu mutekano w’akarere ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru yizewe aturuka muri ako gace aravuga ko ingabo nyinshi z’u Burundi zongeye kugaragara mu gice cya Bibogobogo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20/01/2026.
Nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu karere ka Fizi bavuganye na Minembwe Capital News, izo ngabo zatangiye kugera muri Bibogobogo guhera mu masaha ya kare y’urukerera. Umwe mu baturage yagize ati: “Guhera saa kumi n’imwe z’urukerera, twabonye abasirikare benshi b’u Burundi bakomeza kwinjira muri Bibogobogo. No mu masaha ya saa moya z’igitondo bari bakiri mu nzira berekeza muri ako gace.”
Ubu buhamya bukomeza bugaragaza ko abo basirikare bavuye mu mujyi wa Baraka, bikoreye ibikoresho biremereye birimo intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, bigaragaza ko kwinjira kwabo muri ako gace kwakozwe mu buryo buteguwe kandi bufite intego za gisirikare zihariye.
Amakuru aturuka aho aboneka avuga ko izo ngabo zahise zerekeza mu makambi asanzwe azwi ko acumbikira abasirikare b’u Burundi muri Bibogobogo no mu nkengero zaho. Ayo makambi arimo irango rya Ugeafi, irya Gipimo riri hagati ya Majaga na Bivumu, Kugishenyi hagati ya Kavumu na Kabara, ndetse n’ahandi ku Mugorore, ahahoze hatuwe n’Abanyakarama, no mu gace kazwi nka Kabembwe cyangwa Ku wa Mato.
Iyi myitwarire mishya y’ingabo z’u Burundi irushaho gukaza umwuka w’umutekano muke muri teritwari ya Fizi, aho abaturage bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’imirwano ihoraho, zirimo kwimurwa ku gahato, guhungabana kw’imibereho no kubura serivisi z’ibanze. Abenshi babona iki kibazo ko uku kwiyongera kw’ingabo muri Bibogobogo gushobora kuba igisubizo ku byabereye kuri Point Zéro, ariko bikaba nanone byongera impungenge z’uko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera.
Mu gihe amahanga n’imiryango iharanira amahoro bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro n’ingamba zirambye zo kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage ba Fizi bo bakomeje gusaba ko umutekano wabo ushyirwa imbere, hagashyirwa iherezo ku bikorwa bya gisirikare bikomeje kwibasira ubuzima bw’abasivili.






