Imodoka ya gisirikare y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, yahagaritswe na Wazalendo mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko iriya modoka y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, yahagaritswe na Wazalendo, mu masaha yo ku gicyamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10/01/2024.
Nk’uko bya vuzwe iriya Convoi ya Monusco, yahagaritswe ubwo yari geze muri Quartier ya Mahyutsa, muri Centre ya Sake, ku mpamvu z’uko Wazalendo bashinja Monusco kubakorera uburiganya, ni nyuma y’uko Wazalendo baheruka kurasirwa mu bice bya Murambi, muri teritware ya Masisi.
K’u wa Gatatu, w’iki Cyumweru turimo bya vuzwe ko hari Wazalendo barasiwe mu gace ka Murambi, aha hoze i kambi y’ingabo za Monusco bo mu itsinda rya basirikare bo muri operasiyo Springbok, bigasobanurwa ko aba Wazalendo berekeje muri iriya kambi bazi ko Monusco ariyo irimo basanga M23 yaramaze kuhigarurira mu gihe Monusco yarimaze kuhava, birangira Wazalendo barashwemo bamwe barapfa abandi barakomereka, abandi ba burirwa irengero.
Gusa umubare nyawo wabaguye muriyo mirwano nturabasha ku menyekana nk’uko abari muribyo bice ba bihamiriza MCN.
K’u munsi w’ejo hashize, Wazalendo bashize inyandiko hanze zishinja Monusco kuba barahemukiye Wazalendo, ndetse kandi ba bashinja gukorana na M23.
Ibi biri mu byatumye Wazalendo bahagarika imodaka y’ingabo za Monusco, ubwo berekezaga mu bice bya Sake bavuye i Kimoka, muri teritware ya Masisi.
Bruce Bahanda.