Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zirashinjwa gusiga ibirindiro byabo biri i Kihondo ho muri teritware ya Rutshuru.
Ni ahagana isaha z’igitondo cyo ku wa Mbere, itariki ya 25/03/2024, ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zikuye mu ikambi ya Kihondo, iherereye muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, maze zi kerekeza i “Lwindi,” nk’uko byatangajwe n’Imiryango itegamiye kuri leta ya Repubulika ya demokorasi ya Congo.
Bavuga ko iki gikorwa ingabo z’u muryango w’Abibumbye( MONUSCO) bakoze giha inzira abarwanyi ba M23 gukomeza kwigarurira ibindi bice.
Bagize bati: “Ibi biha inzira M23 gukomeza kuja imbere no kugaba ibitero.”
Ubutumwa uriya muryango utegamiye kuri leta bashize hanze buvuga ko nyuma y’uko ingabo z’u muryango w’Abibumbye, zari zimaze kwikura muri ibyo bice ko bahise berekeza i Lwindi, banyuze inzira ya Kashalira na Kibirizi.
Uyu muryango utegamiye kuri leta ukomeza uvuga ko “hataramenyekana impamvu ziriya ngabo zivanye i Kihondo.”
Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko kandi mu kwezi kwa Mbere uy’u mwaka ingabo z’u muryango w’Abibumbye zivanye mu bice byo muri Grupema ya Ngungu bikaza kwigarurirwa n’uwo mutwe wa M23. Icyo gihe kandi Monusco yashinjwe gukorana byahafi n’u mutwe wa M23.
N’ubwo M23 ikunze gushinja Monusco guha ubufasha ingabo za FARDC n’abambari babo aribo: FDLR , Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC. Uy’u mutwe uvuga ko buriya bufasha Monusco itanga bufasha abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa gusenyera abaturage no kubica.
MCN.