• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Inka z’Abanyamulenge zanyagiwe aho zari ziragiriwe mu Biraro.

minebwenews by minebwenews
February 19, 2025
in Regional Politics
0
Inka z’Abanyamulenge zanyagiwe aho zari ziragiriwe mu Biraro.
140
SHARES
3.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Inka z’Abanyamulenge zanyagiwe aho zari ziri mu Biraro.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Inka z’Abanyamulenge zibarirwa muri 400 zanyazwe n’abarwanyi bo mu bwoko bw’Abapfulero i Kalemi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, ejo hashize tariki ya 18/02/2025, ni bwo izi nka zanyazwe.

Zinyagirwa aho zari ziragiriwe mu Biraro biri ahitwa Cyoko kuri kirometero 125 uvuye mu mujyi wa Kalemi mu Ntara ya Tanganyika.

Mbere y’uko ziriya nka zinyagwa, abarwanyi bo mu bwoko bw’Abatwa bagabye igitero muri kiriya kiraro kiri i Cyoko, mu ijoro ryo ku Cyumweru, ariko icyo gitero ntabyo cyangije, usibye ko abungeri bari bapoteye baza kongera kuboneka. Ndetse n’inka basanga ntacyo zabaye kandi zihari zose.

Nyuma, nk’uko umwe mu bungeri b’izi nka yabibwiye ubwanditsi bwa Minembwe.com yagaragaje ko iki gitero cya kabiri ko ari cyo cyanyaze Inka.

Yagize ati: “Inka zanyagiwe ahitwa i Cyoko kuri 125 uvuye i Kalemi. Hagiye ibibuga bitatu. Zanyazwe n’Abapfulero.”

Yakomeje agira ati: “Zinyazwe nyuma y’umunsi umwe gusa, Abatwa batugabyeho igitero. Ariko icyabo nta nka cyanyaze.”

Abanyamulenge benshi bo mu misozi miremire y’Imulenge muri za teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, bahungishyirije Inka zabo i Kalemi nyuma yuko Maï-Maï kubufasha bw’ingabo za Congo(FARDC) zatangiraga kubagabaho ibitero hagati mu mwaka w’ 2017,2018 na 2019. Byari ibitero byari bigamije kubarimbura no kubangaza.

Ibyo bitero byasize bihitanye Abanyamulenge benshi abandi nabo batari bake bahungira mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Kanya, u Burundi na Uganda, imihana yabo ibarirwa mu magana irasenyuka, mu gihe inka zo zibarirwa mu bihumbi amagana ziranyagwa.

Icyo gihe abenshi bazihungishirije i Kalemi, ariko naho abanzi babo bakomeje kuzinyaga mu bitero babagabaho. Ndetse kandi hamaze kugwa abatari bake, aho bicwa n’abarwanyi b’Abatwa n’Abapfulero. Muri ibyo byose ntacyo leta ya Kinshasa irafasha Abanyamukenge banyagwa ibyabo.

Tags: Inka z'AbanyamulengeKalemizanyazwe
Share56Tweet35Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Drones za FARDC zateye ibisasu mu mihana y’Abanyamulenge.

Drones za FARDC zateye ibisasu mu mihana y'Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?