Inka z’Abanyamulenge zari ziherereye mu Kamombo Zahungishijwe Ubwo Imirwano yiyongera
Amakuru aturuka mu gace ka Kamombo, muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko inka z’Abanyamulenge zari ziragiwe muri icyo gice zahungishijwe n’abazishinzwe mu rwego rwo kuzirinda ingaruka z’imirwano irimo gukara ku Ndondo muri grupema ya Bijombo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 11/12/2025, nibwo abungeri batangiye kwimurira inka zabo mu bice bituwe, bazivana mu Kamombo no mu nkengero zayo. Ibi byakurikiye imirwano yongeye kubura nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ku baturage b’Abanyamulenge bo muri grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira.
Nubwo imirwano yabaye ikaze, amakuru atangwa n’abatuye muri ako gace yemeza ko Twirwaneho yongeye kugenzura bimwe mu bice birimo ku Wumugeti, Murambya, Gahuna n’ahandi hafi aho. Hagati aho, ingabo z’u Burundi, iza FARDC ndetse n’umutwe wa Gumino bikekwa ko bahungiye mu gace ka Mwishenge, hafi ya centre ya Bijombo, mu gihe abandi bakomeje guhungira ku murongo werekeza Bibogobogo – Baraka muri teritware ya Fizi.
Andi makuru yemeza ko bamwe mu borozi bahungishije inka zabo berekeza Indondo, mu gihe abandi berekeza mu Mikenke, ahantu hagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byose birashimangira uko umutekano muri Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuzamba, bigatuma abaturage n’imitungo yabo bakomeza kwimuka umunsi ku wundi mu rwego rwo gushaka aharushaho kuba hatekanye.





