Inkongi y’Umuriro Yashegeshe Isoko Rinini i Juba: Ibicuruzwa, Amaduka n’Imidugudu birashya
Amakuru aturuka mu Murwa Mukuru wa Sudan y’Epfo, Juba, aravuga ko inkongi y’umuriro yibasiye isoko rinini rya Nyakoron rizwi nka “Customer,” igatwika ibice binini byaryo n’amaduka arikikije.
Iyi nkongi yatangiye mu masaha y’ijoro kuri uyu wa mbere, tariki ya 01/11/ 2025, nk’uko abaturiye aho byabereye babihamya mu buhamya bwabo bwatanzwe kuri Minembwe Capital News.
Umwe mu batanze ubuhamya yagize ati: “Byatangiye nka saa moya z’ijoro. Umuriro wadutse mu isoko ya Customer, utangira gufata igice kinini cyaryo, hanyuma ukwirakwira vuba cyane mu bindi bice.”
Yakomeje agira ati: “Umuriro wakomeje wambuka n’umuhanda wa kaburimbo, ugera no ku maduka n’amaquartiers bihana imbibi n’iryo soko. Aho hose hahiye.”
Kugeza ubu, nta makuru yemeza icyaba cyateye iyi nkongi, ndetse nta raporo y’icyakozwe mu kuyizimya iratangwa. Hari impungenge ko haba hari ibindi bice bishobora kwibasirwa n’iyo nkongi niba idahagaritswe vuba.
Abaturage barasaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuzimya no gukumira izindi nkongi, ndetse no gutanga ubufasha ku bacuruzi n’imiryango yahombye byose.






