• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 2, 2025
in Regional Politics
0
Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Corneille Nangaa: Birashoboka ko nzaba Perezida wa RDC, niba igihugu kibikeneye

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko adateze gutinya inshingano zo kuba Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe abaturage babimusaba cyangwa igihugu kibikeneye. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na SBS News mu cyegeranyo cyerekana uko ubuzima bwifashe i Goma nyuma yo kugenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.

READ ALSO

Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura

Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza

Abajijwe n’umunyamakuru Prue Lewarne niba yifuza kuzayobora RDC, Nangaa yabanje kwitondera igisubizo, ariko akomeje kubyotswa igitutu n’umunyamakuru yamweruriye ati:

“Ndi Umunye-Congo ufite uburenganzira bwo kuba Perezida. Birashoboka kandi nabyakira nk’inshingano.”

Ubwo umunyamakuru yakomezaga amubaza ati “None se wumva ushobora kuba Perezida w’ahazaza wa RDC?” Nangaa yazunguje umutwe yemeza, maze mu ijwi rituje yongeraho ati:

“Ndakeka ko ibyo ari byo—ko uri kuvugana na Perezida w’ahazaza wa Congo.”

Ku birego bya Leta ya Kinshasa ko AFC/M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, Nangaa yabihakanye yivuye inyuma:

“Nta bufasha na bumwe duhabwa n’u Rwanda. Turi Abanye-Congo kandi turarwanira impamvu zacu.”

Yavuze ko ibyo birego ari uburyo bwa Leta ya RDC bwo guharabika AFC/M23 nyuma yo gutsindwa ku rugamba:

“Ni ibinyoma bya Kinshasa, nta bimenyetso bafite. Iyo batsinzwe ku rugamba batangira kuduharabika.”

Ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakunze gutangwaho amakuru n’imiryango mpuzamahanga, Nangaa na byo yabiteye utwatsi:

“Ndabihakana burundu. Ni ibinyoma.”

Nangaa yavuze ko mu bice M23 igenzura, cyane cyane i Goma, ubuzima bwasubiye ku murongo:

“Abana basubiye ku mashuri, ubuzima bw’abaturage bwaragarutse, n’umutekano urahari.”

Mu kiganiro cyakozwe tariki ya 27/11/2025 i Goma, Nangaa yongeye kugaragaza icyerekezo gishya cya AFC/M23 avuga ko ishaka kugeza RDC ku mahoro arambye.Yavuze ko igihugu gikwiye kugendera ku mitegekere ya ‘fédéralisme’—aho intara zigira ubuyobozi bwigenga bushingiye ku Itegeko Nshinga.

Yasobanuye ko intego yabo ari: Ugutanga ububasha ku ntara,
Kwirinda ko igihugu cyegeranywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa gusa,
Kuzuza icyuho cy’ivangura n’akarengane byakunze kugarukwaho mu bikorwa bya Leta.
Nangaa yavuze ko no ku izina ry’igihugu hakenewe impinduka ati:

“Icyitwa RDC uyu munsi kigomba guhinduka Republique Fédérale du Congo (RFC). Ni cyo cyerekezo cyacu, kandi ntitubatinya kubivuga.”

Nangaa asanzwe azwi nk’unenga imiyoborere y’iki gihugu, akavuga ko AFC/M23 igamije kubaka inzego zikomeye zirinda ko abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bagundira ubutegetsi, by’umwihariko “ab’i Kinshasa baryamira abandi.”

Kenshi yagiye agaragaza ko intego yabo ari ugusubiza RDC ijambo mu karere no ku ruhando mpuzamahanga.

Yongera kugaragaza icyizere ko nogutsinda intambara, AFC/M23 izasimbuza Perezida Félix Tshisekedi undi muyobozi ufite ubushobozi bwo kuyobora Congo mu cyerekezo gishya.

Tags: NangaaRdc

Related Posts

Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura
Regional Politics

Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura

August 26, 2026
Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza
Regional Politics

Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza

August 25, 2026
INKONGI Z’UMURIRO MU MASOKO YO MU BURUNDI ZIKOMEJE KWISUBIRAMO: NI IMPANUKA CYANGWA HARI IBINDI BIRI INYUMA YABYO? — UBUTUMWA MCN YAGEJEJWEHO N’UMUCURUZI I BUJUMBURA
Regional Politics

INKONGI Z’UMURIRO MU MASOKO YO MU BURUNDI ZIKOMEJE KWISUBIRAMO: NI IMPANUKA CYANGWA HARI IBINDI BIRI INYUMA YABYO? — UBUTUMWA MCN YAGEJEJWEHO N’UMUCURUZI I BUJUMBURA

August 25, 2026
Le président Kagame revient sur les relations Rwanda–Burundi, la présence des forces burundaises en RDC et la question des FDLR
Regional Politics

Le président Kagame revient sur les relations Rwanda–Burundi, la présence des forces burundaises en RDC et la question des FDLR

August 24, 2026
Perezida Kagame yongeye kuvuga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ingabo z’u Burundi muri RDC n’ikibazo cya FDLR
Regional Politics

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ingabo z’u Burundi muri RDC n’ikibazo cya FDLR

August 24, 2026
Ebola muri RDC yarenze ku mateka: Abarenga 2.500 bamaze kuhasiga ubuzima, Papa Leo XIV yatabaje isi ngo itabare
Regional Politics

Ebola muri RDC yarenze ku mateka: Abarenga 2.500 bamaze kuhasiga ubuzima, Papa Leo XIV yatabaje isi ngo itabare

August 24, 2026
Next Post
Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika

Gen (Rtd) James Kabarebe Yahawe Inshingano Nshya mu Biro bya Perezida wa Repubulika

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Guverinoma ya RDC yahagaritse by’agateganyo amashuri makuru na kaminuza muri Goma na Bukavu — Menya impamvu
  • “Umwanzi Twamukuyeho Ibikoresho Byinshi”: Umusirikare wa MRDP-Twirwaneho Yatanze Ubuhamya Bukomeye ku Mirwano ku Ndondo
  • Washington Accords: Amahoro, Amabuye y’Agaciro n’Inyungu za Amerika — Ni Iki Cyamaze Kugerwaho? Byinshi mu Isesengura
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?