Inkongi y’umuriro yatwitse amazu Nyiragongo n’i Bukavu.
Tumwe mu duce two mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, twadutsemo inkongi y’umuriro utwika amazu arimo n’ay’ubucuruzi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 28/07/2025, ni bwo uriya muriro wadutse utwika amazu.
Amazu y’ubucuruzi aherereye mu gace ka Balindu ho muri teritware ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’iyo yahiye arakongoka.
Balindu ni ko gace kagabanya umujyi wa Goma na teritware ya Nyiragongo, kazwi kuba ari agace k’ubucuruzi.
Amashusho abigaragaza yerekana urwotsi rutumbagira mu kirere, ndetse n’ibirimi by’umuriro nabyo biri kuzamuka.
Ahandi habereye impanuka nk’iyi ikomeye ni mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, aho agace kawo ki twa Murambula kari hafi na Pharmakina mu ntera ngufi uvuye ku kigo cya gisirikare cya Kansayo, na ko kadutsemo inkongi y’umuriro itwika amazu menshi kandi yangiza ibitari bike.
Gusa, yaba i Nyiragongo n’aha i Bukavu, kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaba yarahitanywe n’iyo mpanuka, usibye amazu yahiye n’ibyayangirikiyemo birimo ibikoresho ahanini bikoreshwa mu ngo
Kimwecyo, ubuyobozi bwibanze ntacyo buratangaza kuri ibi byabaye.