• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?

minebwenews by minebwenews
June 8, 2025
in Religion
0
Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Inshingano z’Umwuka wera mu itorero n’izihe?

You might also like

Ev.Chantal yavuze imico igomba kuranga abakristu, anenga nanone n’abitandukanya n’imiryango yabo

Dr Sebitereko yavuze icyo Abanyamulenge bagomba guharanira

Urusika rwari hagati ya 8ème CEPAC na 37ème CADEC rwakuweho-ubuhamya

Umukozi w’Imana, Reverend Bizimana Misigaro, uyoboye itorero rya All National Assembly of God rizwi cyane nka Philadelphia, mu giterane cyahuje amatorero umunani yo muri Isingiro district muri Uganda, yabwirije hejuru “y’inshingano z’Umwuka wera mu itorero.”

Ni mu giterane cya Pentecost y’uyu mwaka wa 2025, cyabereye ku itorero rya Elohim riyobowe na Bishop Bihagire, ni cyo uyu mukozi w’Imana yabwirijemo insanganyamatsiko ivuga ku nshingano z’Umwuka wera mu itorero.

Mbere yuko abwiriza yabanje gusobanura ko “isezerano rya kera ryateguraga irishya, naho iri rishya ritegura ibizabera mu bwami bwo mu ijuru.”

Yasomye mu gitabo cy’Itangiriro
41:37 no mu rwandiko rw’Abafiripi 4:2.

Yavuze ko inshingano z’Umwuka wera zifite akamaro kanini ku itorero, umuntu ku giti cye no ku mupagani, ngo kuko zimwemeza ko ari umunyabyaha kandi ko azacibwaho iteka!

Asobanura ko umuntu ku giti cye, uriya mwuka wera umufasha kwera imbuto nziza.
Naho kw’Itoreo akaritangaho imbaraga z’ivugabutumwa, ubundi kandi ngo agatunganya abakristo kuba intore z’Imana, ndetse ngo akanabahindura kuba umwe ngo kuko “ubumwe ari imbaraga zigitangaza.”

Yakomeje avuga ko Umwuka wera afasha Abakristo kuvuga ijambo ry’Imana, iri jambo rikemeza abantu ko ari abanyabyaha, bityo bakatura ibyaha byabo, bagakizwa bakanamenya imbaraga z’Ubumana zikomeye.

Uyu mukozi w’Imana wabwirije mu masaha y’umugoroba wo kuri iki cyumweru, yavuze ko iyo abantu bakijijwe by’ukuri, Imana ibahindura kuba ibikoresho byayo, ibyo ngo bigatuma iby’itorero bikomeza kuba ubwiza bw’Imana.

Ubundi kandi yasobanuye ko Umwuka wera w’Imana ufasha abantu bayo gutsinda ibigeragezo.

Yashimangiye ibi avuga ko Umwuka wera w’Imana ko ari wo watumye Yosefu mwene Yakobo atsinda ibigeragezo, ndetse ngo aba ari na wo wakomeje kumuhesha kuyobora aho yageraga hose, ngo kuko yageze no muri gereza agirwa umuyobozi wayo.

Yasoje avuga ko umwuka wera ko ari wo uzatunganya Itorero kuba ryiza, ati: “Imana n’iyo izitoranya abantu (abantu ni bo torero), Umwuka wayo akabagorora kuba abakwiye imbere yayo.”

Tags: InshinganoItoreroMwuka wera
Share27Tweet17Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ev.Chantal yavuze imico igomba kuranga abakristu, anenga nanone n’abitandukanya n’imiryango yabo

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
0
Ev.Chantal yavuze imico igomba kuranga abakristu, anenga nanone n’abitandukanya n’imiryango yabo

Ev.Chantal yavuze imico igomba kuranga abakristu, anenga nanone n'abitandukanya n'imiryango yabo Evangelist Chantal Nyamazaire, kuri iki cyumweru tariki ya 12/10/2025, mu nyigisho yabwirije, yavuze ku myitwarire igomba kuranga...

Read moreDetails

Dr Sebitereko yavuze icyo Abanyamulenge bagomba guharanira

by Bahanda Bruce
October 9, 2025
0
Dr Sebitereko yavuze icyo Abanyamulenge bagomba guharanira

Dr Sebitereko yavuze icyo Abanyamulenge bagomba guharanira Dr Lazare Sebitereko Rukundwa, umuyobozi mukuru w'ishuri rya kaminuza rya UEMI rifite icyicaro gikuru mu Minembwe, ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge...

Read moreDetails

Urusika rwari hagati ya 8ème CEPAC na 37ème CADEC rwakuweho-ubuhamya

by Bahanda Bruce
October 7, 2025
0
CEPAC na CADEC nyuma y’igihe kirere bapingana, bahuye basabana imbabazi, inkuru irambuye

Urusika rwari hagati ya 8ème CEPAC na 37ème CADEC rwakuweho-ubuhamya Amatorero abiri yapinganaga kuva mu myaka 40 ishyize, 8ème CEPAC na 37ème CADEC, yasabanye imbabazi mu Minembwe arababarirana,...

Read moreDetails

CEPAC na CADEC nyuma y’igihe kirere bapingana, bahuye basabana imbabazi, inkuru irambuye

by Bahanda Bruce
October 6, 2025
0
CEPAC na CADEC nyuma y’igihe kirere bapingana, bahuye basabana imbabazi, inkuru irambuye

CEPAC na CADEC nyuma y'igihe kirere bapingana, bahuye basabana imbabazi, inkuru irambuye Itorero rya 8ème CEPAC n'irya 37ème CADEC, amakanisa akorera mu misozi miremire y'i Mulenge ataracanaga uwaka...

Read moreDetails

Rv. Misigaro yabwirije hejuru yo gutunganya inzu y’Imana

by Bahanda Bruce
October 5, 2025
0
Rv. Misigaro yabwirije hejuru yo gutunganya inzu y’Imana

Rv. Misigaro yabwirije hejuru yo gutunganya inzu y'Imana Umushumba w'itorero rya All National Assemblies of God, rifite icyicaro gikuru i Nakivale mu majy'Epfo y'igihugu cya Uganda, Reverend Misigaro...

Read moreDetails
Next Post
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwagabye ikindi gitero gikaze mu mujyi munini wa 2 wa Ukraine.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?