• About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, November 3, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

U Burusiya bwagabye ikindi gitero gikaze mu mujyi munini wa 2 wa Ukraine.

minebwenews by minebwenews
June 9, 2025
in World News
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.
66
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Burusiya bwagabye ikindi gitero gikaze mu mujyi munini wa 2 wa Ukraine.

Ibitero by’indege zitagira abapilote zizwi nka drones z’u Burusiya byibasiye umujyi wa kabiri ku bunini wo mu gihugu cya Ukraine, Kharkiv, bisiga bihitanye abantu batatu, abarenga mirongwine babikomerekeramo.

Ni mu ijoro ryo hirya y’ejo ni bwo ibi bitero byagabwe i Kharkiv, aho aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’uyu mujyi bwana Oleh Syniehubov.

Uyu muyobozi yavuze ko u Burusiya mu kugaba iki gitero bwakoresheje drones 48, misile 2 n’ibisasu bine biraswa ku muvuduko wo hejuru.

Kiriya gitero uwo muyobozi yise icyiterabwoba ryeruye, yavuze ko kije gikurikiye ibindi bitero bikomeye by’indege za drones na misile byagabwe mu gihugu hose ku wa Kane wa kiriya cyumweru gishize.

U Burusiya buvuga ko ibyo bitero bigamije kwihorera ku byagabwe na Ukraine ku birindiro by’indege z’intambara z’u Burusiya mu ntangiriro zicyumweru gishize.

Umuyobozi wa Khakiv yatangaje ko igitero cyo mu ijoro ryo ku wa gatanu cyasenye inzu zo guturamo zirenga 18 kandi ko uruhinja n’umwana w’imyaka 14 bagikomerekeyemo.

Avuga ko n’uruganda rw’abasivili rwagabweho ibitero bikomeye n’indege zitagira abapilote 40, misile imwe n’ibisasu bine.

Yavuze kandi ko hari n’abantu baheze munsi y’inyubako z’inzu zasenyutse.

Ibi byatumye Ukraine isaba ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kotsa igitutu u Burusiya, igaharika intambara kandi bigafatanya na Ukraine kuyirwana.

Cyobikoze, perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, aheruka gushinja Ukraine kuba nyiribayazana w’ibibazo biyibaho, ngo kuko ni na yo yatumwe perezida Vladimir Putin abatera.

Trump yavuze ko ikiganiro yagiranye na Putin kuri telefone yamubwiye ko yihorera mu buryo budasanzwe, ngo kubera ko Ukraine yamugabyeho igitero iranabyigamba.

Hagataho, u Burusiya bumaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Ukraine muri iyi ntambara bwayitangijeho kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Tags: IgiteroKhakivU Burusiya

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?