Intambara hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Congo, yongeye gukaza umurego.
Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa yongeye kugira uburemere bwinshi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07/1/2025 imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo yaramukiye ahitwa i Nyange, Nyabihanga , Rudefu na Shovu. Utwo duce tukaba duherereye muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Aya makuru avuga ko iyi mirwano yari remereye cyane, ni mu gihe yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izito.
Ahandi habereye intambara ikomeye, nk’uko aya makuru akomeza abivuga ni mu nkengero za Ngugu nayo iherereye mu duce teritware ya Masisi ihanamo umupaka na Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Iyi mirwano ije ikurikira indi yarimaze iminsi ibera mu nkengero za centre ya Masisi, ikaba yaranasize uriya mutwe wa M23 wigarurira iyo centre.
Ibi byatumye abaturage baturiye ibyo bice bongera guhunga mu buryo budasanzwe; abahunze cyane n’abaturiye Ufamandu no muri Mufunyi-Shanga.
Bamwe muri aba baguhungira mu bice bya bohojwe na M23 i Katale, no mu bindi bice bigenzurwa n’ingabo za Leta nka hitwa Lumbishi-Numbi na Minova.
Nyamara kandi mu misozi yu namiye Minova muri teritware ya Kalehe haravugwa abarwanyi ba ba M23 ibyatumye ingabo za Congo zikomeza guhungabanya umutekano wo muri ako gace.
Perezida w’ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’inama nyungurana bitekerezo bya sosiyete sivile (CCTSCKalehe), Delphin Birimbi yasabye abaturage baturiye teritware ya Kalehe gutera ingabo zabo mu bitugu kugira ngo barwanye M23.
Ku rundi ruhande abandi baturage bo muri ibyo bice bishimiye kuza kwabo barwanyi, nubwo bataragira ibice bafata byo muri Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.