Kuri uyu wa Kane, tariki ya 08/02/2024, imirwano iremereye yongeye kubura muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano irimo guhuza M23, n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, harimo SADC, ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.
Iy’i mirwano bivugwa ko irimo kubera neza muri Localité ya Rwibiranga , muri Grupema ya Buhumba, teritware ya Nyiragongo.
Centre nini ya Grupema ya Buhumba ibarizwa mu ntera y’ibirometre 20 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i mirwano yongeye kubura mu nzira ya Kibumba-Goma, mugihe i Sake k’u munsi w’ejo hashize hiriwe imirwano bivugwa ko yari komeye aho yasize Abaturage bose bahunze iyo Centre bahungira i Goma mu bice byo muri Mugunga n’ahandi.
Kuri ubu Sake ikaba i barizwamo Wazalendo, FDLR, Wagner, FARDC Ingabo z’u Burundi na SADC, ariko bikemezwa ko uwo Mujyi uzengurutswe na M23.
K’urundi ruhande posiyo zikomeye z’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zari zikingiye u Mujyi wa Sake, M23 yarazigaruriye mu mirwano y’ejo hashize, nk’uko byemejwe na perezida wa M23 Bertrand Bisimwa.
Yavuze ko ingabo ze zigaruriye posisiyo ya ‘Nturo y’ambere n’iyakabiri ndetse n’umusozi w’igenzi witegeye Sake.’
Bruce Bahanda.