Intambara irangiye muri Kivu zombi, Tshisekedi ntiyabyishimira! Menya impamvu….
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ntiyifuza ko intambara yo mu Burasizuba bw’iki gihugu irangira; kuko irangiye Abanye-Congo bamubaza ubukungu n’imiyoberere myiza yari yarabasezeranyije, ndetse kandi bakamushinja n’ibyaha by’intambara.
Tshisekedi yashatse Wazalendo abaha intwaro nyinshi zihagije, abaha amahugurwa menshi abohereza kurwanya M23 baratsindwa, ibyo byose babikoraga bafatanyije n’ingabo z’iki gihugu n’iz’u Burundi n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yazanye abacanshuro b’i Burayi baza n’umwirato mwinshi bageze iruhande rwa M23 bakizwa n’amaguru, arabirukana.
Nanone kandi yatabaje ingabo z’u muryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, ziramwitaba, igihe zitangiye kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo atariyo yifuza; ahitamo kuzirukana. Ni bwo yahise yiyambaza u Burundi bumuha batayo 17, birangira uyu mutwe wa M23 uzishwanyaguje.
zikwira imishwaro.
Tshisekedi yazanye ingabo za SADC zirimo abasirikare ba Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi, barwana na M23, ariko irabakubita kubi basubirayo batumva batabona.
Ibyatumye Tshisekedi ashoberwa, yibaza icyo yakora , ariko aza kunguka inama yo guha Congo Trump.
Niho yagize ati: “Dufite amabuye y’agaciro reka tuyahe Trump aduhe intwaro nyinshi. Aduhe n’abasirikare b’Abanyamerika baturwanirire bashwanyaguze M23 barase n’i Kigali.” Ibi yabyoherereje Trump nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Trump amaze kubona ubu butumwa bwa Tshisekedi, ati si amahoro ushaka se mu Burasizuba bwa Kivu zombi? Undi na we ati rwose niyo.”
Nyuma yabwo, Trump yahise aha misiyo minisitiri we w’ubanye n’amahanga, Rubio, yo guhuza u Rwanda na RDC ari nabwo ibiganiro hagati y’abaminisitiri bibi bihugu byatangiye. Ariko ibi si byo Tshisekedi yifuzaga ahubwo y’ifuzaga ko u Rwanda ruraswa baherereye mu Burasizuba bw’iki gihugu cye.
Tshisekedi abonye byanze yiyegereza u Bubiligi abinyujije kuri minisitiri wabwo w’ubanye n’amahanga, Maxime Prevot, kuko yahise amusaba gusabira u Rwanda ibihano ku Isi hose. Na we arabikora.
U Bubiligi buriruka hirya no hino ku isi, ibyo bwakoze bwarabukoze, ariko nanone ntirwabikora nk’uko Tshisekedi yabyifuzaga.
Kuko aho Prevot yageraga hose, baramubwiraga bati SADC na EAC byemeje imishyikirano, ndetse n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe ni byo ushigikiye.
Prevot yasabaga ibihugu guhita bifatira u Rwanda ibihano birimo no gufasha RDC kurutera bagakuraho ubutegetsi buriho.
Ibyago binini u Bubiligi bwagize ni uko Qatar yahise itangiza imishyikirano ya Leta ya Congo n’iy’u Rwanda, ndetse n’iya leta y’i Kinshasa na M23.
Qatar ikaba ari yo izihuza ama Leta akomeye, harimo za Amerika, Israel n’ibindi bihugu.
Ibyago bya kabiri u Bubiligi na RDC byagize ku mugambi wabo mubi wo gutera u Rwanda bahereye muri Kivu zombi, Trump uyoboye igihugu gikomeye ku isi cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yahise ahamagaza ibiganiro by’imishikirano hagati ya Kigali na Kinshasa.
Ibi byatumye ibihano u Bubiligi bwasabiraga u Rwanda bisa nibihagaze. Ni bwo u Bubiligi bwabwiye Tshisekedi kumuha imbunda nyinshi kandi zikomeye, ariko bwanga kumuha abasirikare ngo kuko Amerika itabyihanganira.
U Bubiligi ntibwarekeraho, bujya no mu Burundi kubabwira ngo bitegure kurwana mu Burasizuba bwa Congo no gutera u Rwanda, hanyuma bukabaha ibikoresho bya gisirikare bikomeye.
Aha rero ni ho bivugwa ko u Bubiligi, u Burundi na RDC byagiriwe inama ko bakinisha u Rwanda ariko bataruzi; abaruzi bababwira ko babonye aho RPF inkotanyi ya perezida Paul Kagame ivanaho ubutegetsi bwa Habyarimana, babona bakuraho ubwa Mobutu Sese seko, ndetse kandi bahashya n’Inyeshyamba zo muri Centrafrique zari zarananiye Abafaransa n’abacanshuro b’i Burayi.
Icyo wakwibaza, Tshisekedi n’u mubiligi, Prevot, amaherezo yabo azaba ayande?
Gusa, Tshisekedi iyaza kuba ashaka amahoro n’ituze mu Burasizuba bwa Congo, umuti yari gukoresha ni umwe gusa. Ni uko yari kuganira n’ umutwe wa M23, kandi abawugize akabagira inshuti. Nyuma yaho ntahandi ateze kuzashakira igisubizo kirambye ku makimbirane ari muri iki gihugu.