“Intambara yo Kubohora RDC Yinjiye mu Icyiciro Gishya” – Gen Maj Sultani Makenga
Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rwinjiye mu cyiciro gishya, ashimangira ko “intambara ari bwo itangiye.”
Ibi yabivugiye mu nama isoza umwaka yahurije hamwe abanyamuryango ba AFC/M23 n’abayobozi bakuru b’iri huriro, yabereye mu mujyi wa Goma tariki ya 29/12/2025. Iyo nama yari igamije gusuzuma urugendo rw’ihuriro no gushimangira icyerekezo cyarwo mu bihe biri imbere.
Mu ijambo rye, Gen Maj Makenga yasabye abanyamuryango bose kudateshuka ku ntego, abibutsa ko urugamba rutararangira nk’uko bamwe bashobora kubitekereza. Yagize ati: “Intambara iracyakomeje. Abumva ko intambara yarangiye, baribeshya. Intambara ni bwo itangiye. Umuntu wese aho ari, yumve ko ari mu ntambara. Waba uri mu biro cyangwa ahandi hose, wumve ko aho uri ari indaki urimo. Kubohora abaturage bisaba kwitanga; kandi ubwitange buza imbere ya byose.”
Yakomeje ashimangira ko gutsinda bisaba gukomera ku murongo w’ihuriro, kureba imbere aho kujarajara, no gusobanurira Abanye-Congo impamvu n’intego z’urugamba. Ati: “Ndasaba abanyamuryango bose aho bari hose, kwigisha abaturage no kubafasha gusobanukirwa impamvu impinduka zikenewe.”
Kugeza ubu, abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, aho bavuga ko bashyizeho inzego zigamije umutekano n’imiyoborere.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko Abanye-Congo bose, yaba abatuye Matadi, Lubumbashi, Kinshasa, Mbandaka, Kananga, Kisangani n’ahandi, bakeneye impinduka zifatika, kandi ko iri huriro ribona ko ari ryo mizero yabo.
Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 iharanira ubumwe bw’Abanye-Congo bose, amahoro arambye n’umutekano usesuye, ashimangira ko n’Abanye-Congo baba mu mahanga ndetse n’abatuye mu bice bitaragerwamo n’iri huriro, bakwiye kumva ko impinduka ziharanirwa zigamije inyungu z’igihugu cyose.






