• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Intambara yo Kubohora RDC Yinjiye mu Icyiciro Gishya” – Gen Maj Sultani Makenga

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 30, 2025
in Conflict & Security
0
Intambara yo Kubohora RDC Yinjiye mu Icyiciro Gishya” – Gen Maj Sultani Makenga
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Intambara yo Kubohora RDC Yinjiye mu Icyiciro Gishya” – Gen Maj Sultani Makenga

You might also like

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie à Bijombo

“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gen Maj Sultani Makenga, yatangaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rwinjiye mu cyiciro gishya, ashimangira ko “intambara ari bwo itangiye.”

Ibi yabivugiye mu nama isoza umwaka yahurije hamwe abanyamuryango ba AFC/M23 n’abayobozi bakuru b’iri huriro, yabereye mu mujyi wa Goma tariki ya 29/12/2025. Iyo nama yari igamije gusuzuma urugendo rw’ihuriro no gushimangira icyerekezo cyarwo mu bihe biri imbere.

Mu ijambo rye, Gen Maj Makenga yasabye abanyamuryango bose kudateshuka ku ntego, abibutsa ko urugamba rutararangira nk’uko bamwe bashobora kubitekereza. Yagize ati: “Intambara iracyakomeje. Abumva ko intambara yarangiye, baribeshya. Intambara ni bwo itangiye. Umuntu wese aho ari, yumve ko ari mu ntambara. Waba uri mu biro cyangwa ahandi hose, wumve ko aho uri ari indaki urimo. Kubohora abaturage bisaba kwitanga; kandi ubwitange buza imbere ya byose.”

Yakomeje ashimangira ko gutsinda bisaba gukomera ku murongo w’ihuriro, kureba imbere aho kujarajara, no gusobanurira Abanye-Congo impamvu n’intego z’urugamba. Ati: “Ndasaba abanyamuryango bose aho bari hose, kwigisha abaturage no kubafasha gusobanukirwa impamvu impinduka zikenewe.”

Kugeza ubu, abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, aho bavuga ko bashyizeho inzego zigamije umutekano n’imiyoborere.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko Abanye-Congo bose, yaba abatuye Matadi, Lubumbashi, Kinshasa, Mbandaka, Kananga, Kisangani n’ahandi, bakeneye impinduka zifatika, kandi ko iri huriro ribona ko ari ryo mizero yabo.

Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 iharanira ubumwe bw’Abanye-Congo bose, amahoro arambye n’umutekano usesuye, ashimangira ko n’Abanye-Congo baba mu mahanga ndetse n’abatuye mu bice bitaragerwamo n’iri huriro, bakwiye kumva ko impinduka ziharanirwa zigamije inyungu z’igihugu cyose.

Tags: Gen MakengaIntambara
Share33Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y’Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima

Umutekano Uvugwa ko Wazamutse mu Minembwe Nyuma y'Impinduka za Gisirikare; Drone Yongeye Kumvikana mu Bice byo Kwa Mulima MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije aturutse...

Read moreDetails

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie à Bijombo

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

« Ville Morte » à Uvira, mais le marché de Kiziba a connu une forte affluence : ce que disent les habitants sur les nouvelles conditions de vie...

Read moreDetails

“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
“Ville Morte” i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo

"Ville Morte" i Uvira, Ariko Isoko rya Kiziba Ryaremye neza: Ibyo Abaturage Bavuga ku Mibereho Mishya mu Bijombo MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe ibikorwa hafi ya byose...

Read moreDetails

Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23

Amasezerano ya Doha Atangiye Gushyirwa mu Bikorwa: RDC Iri mu Myiteguro yo Kurekura Bamwe mu Mfungwa Basabwe na AFC/M23 Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri...

Read moreDetails

Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera

by Bahanda Bruce
August 5, 2026
0
Kivu y’Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n’Ingendo Bigeze mu Marembera

Kivu y'Epfo: Abaturage Bataka Akababaro ko Kwishyuzwa ku Mabariyeri ya Wazalendo, Ubucuruzi n'Ingendo Bigeze mu Marembera Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira...

Read moreDetails
Next Post
“Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano

"Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?