Intambara Yongeye Gukaza Umurego muri Kivu y’Epfo: MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 Bafashe Ibice Bikomeye bya Mibunda
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru aturuka mu gace ka Mibunda, mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko igice kinini cy’ako gace kimaze kugenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ufatanyije n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23.)
Aya makuru avuga ko nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku wa Gatandatu, MRDP-Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 yigaruriye ibice bitandukanye byo muri Mibunda, birimo Turambo, Marunde, Gipupu ndetse n’utundi duce two muri ako karere.
Abatangaje aya makuru bavuga ko igice kinini cya Mibunda kimaze kugera mu maboko y’iyi mitwe, nyuma y’uko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zisubijwe inyuma mu mirwano yabereye muri ako gace.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, imirwano yo ku wa Gatandatu yahuje ku ruhande rumwe ihuriro ry’ingabo rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR; naho ku rundi ruhande hakaba MRDP-Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23.
Amakuru avuga ko imirwano yakomeje no mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ikagera no mu tundi duce two muri iki gice cya Mibunda.
Kugeza ubu, amakuru atangwa n’impande zishyigikira MRDP-Twirwaneho avuga ko uyu mutwe umaze kugenzura ibice birimo Gasiro, Marunde, Turambo, Gipupu n’ahandi hafi aho.
Aya makuru akomeza avuga ko imirwano yasize ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa zisubiye inyuma, aho bamwe mu basirikare babo bivugwa ko berekeje mu mashyamba ya Mwenga.
Aka gace ka Mibunda kari mu duce tumaze igihe tugaragaramo imirwano hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Leta, ibintu byakomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage ndetse n’imibereho y’abasivili bo muri ako karere.





