Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye
Intumwa za guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zivuye i Kinshasa zakiriwe mu mujyi wa Uvira uherereye ku kiyaga cya Tanganyika, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zigiye ku kibazo cya Brigadier General Olivier Gasita woherejwe muri icyo gice Wazalendo baramwanga.
Mu masaha make ashize yo kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11/09/2025, ni bwo izi ntumwa zageze i Uvira.
Ni intumwa amakuru avuga ko ziyobowe na minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’ubutegetsi, Jacquemain Shabani, aho aherekejwe na minisitiri w’inganda, Aime Boji Sangara.
Aherekejwe kandi na minisitiri w’ingabo wungirije, Eliezer Ntib na minisitiri w’ubutwererane mu karere, bwana Floribert Anzuluni, ndetse n’abandi barimo n’abadepite.
I Uvira izi ntumwa zakiriwe na guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ifite icyicaro muri uyu mujyi, Jean Perusi, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye .
Mu bandi baje kwakira ziriya ntumwa barimo n’intumwa zoherejwe na Wazalendo.
Uyu muhango wo kubakira wabereye ku biro bya Meri(merie) biherereye mu mujyirwagati w’uyu mujyi.
Izi ntumwa zigeze i Uvira nyuma y’aho Wazalendo bahagenzura banze kwakira Brigadier General Olivier Gasita wari wahoherejwe na perezida Felix Tshisekedi kuyobora ibikorwa bya gisirikare ku rwego rw’i ntara.
Tariki ya 01/09/2025, ni bwo uyu musirikare yageze muri icyo gice, bahita bamwakiriza imyigaragambyo, baramwamagana. Basobanuye ko bamushinja ubugambanyi no gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23, no kwica Wazalendo i Kindu mu ntara ya Maniema.
Ariko igisirikare cya RDC cyatangaje ko kimushigukiye, kandi ko kitibeshye mu kuhamutuma.
Hari amakuru avuga ko Gasita yamaze guhunga uyu mujyi, ariko nanone andi makuru yo ku ruhande agahamya ko akiwurimo.
Hagataho, izi ntumwa zije kumvisha abaturage na Wazalendo kumwakira no kubaha icyemezo cya Leta cyo kuhamutuma.
Turakomeza gukurikirana aya makuru.