Abahunze bava mubyabo mubice bya Beni homuri Kivu y’Amajyaruguru baje gutabaza kwa Meya wa Beni.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 18/07/2023, saa 2:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imbaga y’abantu nyamwinshi baheruka kwimurwa mubyabo bazindutse batonda umurongo kubiro bya Meya wa Beni, homuri Kivu y’Amajyaruguru mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Aba batangiye gutonda kuruyu wa Mbere tariki 17/07, abandi nyamwinshi baje gutonda kuruyu wa kabiri. Mugutonda kwabo bazana n’inzandiko baba baje guha Meya w’umujyi wa Beni, mubyo bavuga nkuko amakuru agera kuri Minembwe Capital News, namakuru dukesha nabaho hafi nuko izompunzi zimbere mugihugu zimaze amezi arindwi badahembwa ibiryo nkuko bikwiriye izindi mpunzi zose ziba zarakuwe mubyabo.
Uwatanze ayamakuru yagize ati : “Impunzi hano zakuwe mubyabo nta mfashanyo bahawe na Guverinema ndetse n’imiryango itabara imbabare ntabufasha nabuke bigeze baha Impunzi ziraha Beni.”
Kuri bo, nkuko babyivugira ati: “Igisubizo cyonyine dushaka kandi kirambye nuko Guverinema idushakira amahoro tugasubira mubyacyu.”
Munyandiko bafite kumpapuro bitwaje harimo gusaba ko zihabwa “Minisiteri w’ubutabazi mugihugu binyuze kuri Meya wa Beni.”
Ikindi nuko murizo nyandiko, aba bantu bimuwe bavuga ko babuze “ibiryo, Amazi ndetse nokutitabwaho nkuko ngo bikwiye izindi mpunzi.”
Mubindi basaba nuko abayobozi babashinzwe babashakira ahantu harikibuga cagutse kugira ngwabakikwa baze babona aho bahagarara.
Ibiro bikuru bya Meya wa Beni byakiriye i nyandiko zabakuwe mubyabo by’ijeje izomunzi ko baza gukurikirana ibibazo byabo ngomugihe cya masaha 48 ari imbere.