• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Inzego zishinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi umupasitoli zimwita Umunyamulenge w’intasi.

minebwenews by minebwenews
June 10, 2024
in Regional Politics
0
Inzego zishinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi umupasitoli zimwita Umunyamulenge w’intasi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Inzego zishinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi umupasitoli zimwita Umunyamulenge w’intasi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni umushumba w’itorero rya Methodiste Libre, Amoni Binagana , uyoboye paroisse yo mu Kajaga ho muri Komine Mutimbuzi, Intara ya Bujumbura, mu Burengerazuba bw’u Burundi, afungiwe i Kirundo, mu majyaruguru y’iki gihugu.

Nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibitangaza makuru by’u Burundi ivuga ko Pasitoli Amoni Binagana yazize gukoresha inyandiko mpimbano no gukora ubutasi, kandi ko uyu mupasitoli yafashwe mu kwezi kwa Gatanu.

Ibirego Pasitoli Amoni Binagana aregwa, arabihakana byose, nk’uko ikinyamakuru Sos Media kubivuga.

Kuva ku itariki ya 30/05/2024 nibwo Pasitoli Amoni Binagana yinjijwe muri Casho iri ku biro by’ubushinjacyaha bwa Kirundo, ibi akaba ari ibivugwa n’umuryango wa bwana Amoni Binagana.

Umuryango kandi uvuga ko nta cyaha inzego zishinzwe umutekano ziziho Binagana ko ahubwo zishaka kumurya amafaranga.

Ndetse umuryango uvuga ko Pasitoli Amoni Binagana ko yimuriwe aha nyuma yuko yari yabanjye gufungirwa muri Casho y’igipolisi iherereye mu Ntara itavuzwe.

Amakuru avuga ko Binagana n’undi mushumba bakorana bari berekeje mw’ivuga butumwa mu Kirundo. Bageze ahantu ku iduka muri iyi Ntara atabwa muri yombi.

Abapolisi bo ba mutaye muri yombi bavuze ko Binagana ari Umunyarwanda. Ariko nk’uko bivugwa n’umuryango wa Pasitoli Amoni Binagana bavuga ko imivugire ye, ntaho ihuriye n’ikinyarwanda kuko avuga hubwo nk’Abanyamulenge, ni mu gihe yabanye nabo cyane.

Abari aho yafatiwe batanze ubuhamya bagira bati: “Pasitoli Amoni Binagana yerekanye ibyangombwa bye bimuranga ko ari Umurundi, ariko igipolisi cyarabyanze, biba ibyubusa.”

Ay’amakuru akomeza avuga ko abapolisi n’abakora mu iperereza ry’u Burundi baketse ko ibyangombwa akoresha ari impimbano. Gusa byaje kwemezwa ko izo nyandiko zibyangombwa bye atari impimbano ariko igitangaje aracyakomeje gufungwa.

Abavandimwe be bavuga ko Amoni Binagana ari Umurundi wavukiye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Yatashye mu 2000 mbere yo gutura i Kajaga aho akora nk’umushumba mu itorero rya Methodiste Libre.

Ibyangombwa bye byerekanye ko yabihawe mu 2003 na minisiteri yari ishinzwe gucyura impunzi icyo gihe iyobowe na Françoise Ngendahayo.

Abatangabuhamya bavuga kandi ko ibirego Pasitoli Amoni Binagana aregwa bidafite ishingiro.

Ati: “Umushinjacyaha aratinza urubanza gusa kugira ngo abone amafaranga kuri uyu mushumba. Twese tuzi ko uyu ari umuco usuzuguritse abantu bitabaza kugira ngo bikungahaze mu buryo butemewe n’amategeko.”

Umwe mu badepite utabona impamvu y’ifungwa ry’uyu mupasitoli agira ati: “Uru rubanza rwagizwe politiki ariko umushinjacyaha nta ngingo afite zemeza ko akomeza kurutinza.”

Ntabwo bwari ubwa mbere Pasitoli Amoni Binagana agiye i Kirundo mu bikorwa bye bya gikiristo.

                MCN.
Tags: arafunzweCashoKirundoPasitoli
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
I Burundi, u Munyamulenge wafashwe n’igipolisi ari gutabarizwa.

I Burundi, u Munyamulenge wafashwe n'igipolisi ari gutabarizwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?