Inzira z’Ubucuruzi i Uvira Zafunzwe
Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutekano ukomeje kuzamba mu duce twinshi two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo z’abaturage bikomeje guhungabanywa n’imirwano n’ingamba z’umutekano zifatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo bya hafi, irimo Wazalendo na FDLR.
Amakuru aturuka mu baturage batuye muri ako gace avuga ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15/03/2026, isoko rikomeye rya Runingu ntiryabashije gukora nk’uko bisanzwe. Abacuruzi benshi baturutse mu bice bya Sange, Luberizi na Mutarule babujijwe kwinjira muri iri soko.
Nk’uko abaturage babitangaza, abasirikare ba FARDC bavuze ko abacuruzi baturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batagomba kugera mu isoko rya Runingu, nubwo iri soko risanzwe rikorwa buri gihe kandi rikaba rizwi n’abaturage bo muri utwo duce nk’ahantu h’ingenzi hahurira ubucuruzi bwabo.
Aya mabwiriza yatanzwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Abaturage bahaye Minembwe Capital News aya makuru bavuze ko FARDC yatanze itegeko rikumira ingendo zose ziva mu gace ka Sange zerekeza mu mujyi wa Uvira cyangwa ku isoko rya Runingu. Bivugwa ko nta moto, imodoka cyangwa undi muntu wemerewe kuva muri ako gace yerekeza muri ibyo bice.
Abaturage bavuga ko inzira zose zihuza utwo duce zafunzwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Mai-Mai, bigatuma habaho guhagarara kw’imigendekere isanzwe y’abantu n’ibicuruzwa.
Ibi byatumye ubucuruzi buhagarara, cyane cyane ku bacuruzi bato n’abahinzi bari basanzwe bazana umusaruro wabo ku isoko rya Runingu. Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo byabateje igihombo gikomeye, kuko hari abari bamaze gutegura ibicuruzwa byo kujyana ku isoko.
Isoko rya Runingu rifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bwo mu bice byinshi by’akarere ka Uvira no mu duce duturanye n’ikibaya cya Rusizi. Ni isoko rihuriramo abacuruzi baturuka mu bice bitandukanye, barimo abava muri Sange, Luberizi, Mutarule ndetse n’ahandi. Gufungwa kwaryo bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage benshi, kuko ari ho bacururiza umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.
Abaturage bo muri ako karere bavuga ko batangiye kugira impungenge ko izi ngamba zishobora gukomeza no mu minsi iri imbere, bikarushaho guhungabanya ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Hari abavuga ko nubwo impamvu nyamukuru y’izo ngamba ishobora kuba ijyanye n’umutekano, kuba abaturage babuzwa kugenda no gucuruza bishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’akarere bushobora kurushaho gusubira inyuma.





