Inzirakarengane za Masisi Zashyinguwe mu Cyubahiro, AFC/M23 Yanenze Ibyo Yita Ubugizi bwa Nabi bw’Ibitero by’Indege
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ryashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro mu bitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe mu mujyi wa Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 08/01/2026, mu mujyi wa Goma, ahari icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bwa AFC/M23.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za politiki n’umutekano mu bice bigenzurwa n’iri huriro, barimo Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru n’abamwungirije, ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’igisirikare cya AFC/M23, barimo n’Umuvugizi wayo.
Mu ijambo Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uwo munsi wari uwo guha icyubahiro no kunamira inzirakarengane zahitanywe n’ibitero yise ibyakozwe mu buryo bwa kinyamaswa kandi buhumyi. Yagize ati:
“Uyu munsi ni uwo guha agaciro no kunamira inzirakarengane z’abasivile zahitanywe n’ubwicanyi bw’ibitero byateguwe bikanashyirwa mu bikorwa n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bw’imenamaraso bwa Kinshasa.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 yifatanyije n’imiryango yabuze abayo mu kababaro kenshi, anasaba ko ububabare bwabo butagomba guheranwa n’amarira gusa, ahubwo bukabera isi yose isomo ryo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abasivile.
Kanyuka kandi yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifatwa nk’ibyaha bikomeye byibasira inyokomuntu, ashimangira ko bitazigera byibagirana. Yavuze ko AFC/M23 izakomeza guhagurukira kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rigamije guhohotera abaturage b’inzirakarengane.
Ati: “AFC/M23 irashimangira ko izakomeza kurangwa n’ubwitange budatezuka mu kurinda abaturage no kubungabunga uburenganzira bwabo bw’ibanze, burimo uburenganzira bwo kubaho, umutekano n’agaciro k’ikiremwamuntu.”
Iri huriro ryibukije kandi umuryango mpuzamahanga ko uruhande bahanganye, rugizwe n’igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagifasha barimo igisirikare cy’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo, bakomeje kurenga ku gahenge kari kemejwe kagamije guhagarika imirwano, bityo bagashyira mu kaga ubuzima bw’abasivile.
Uyu muhango wo gushyingura wabaye ishusho ikomeye y’akababaro k’abaturage ba Masisi, ariko uba n’ubutumwa bukomeye bwo gusaba ko ubuzima bw’abasivile bwahabwa agaciro, ndetse n’uko ihohoterwa ribakorerwa ryahagarara burundu.








