Iran n’Imbaraga za Kirimbuzi: Ese Ububiko bw’Intwaro bwatangiye Gushyira Isi mu Ngorane z’Umwuka w’Intambara
Amakuru agezweho ava mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Iran ishobora kuba yarashoboye gutunganya ububiko bwa iranium 11 n’ibisasu byakirimbuzi, biturutse ku bushobozi bwabo bwo gutunganya uranium ku rugero rwihariye. Ibi byongereye impungenge ku mutekano w’akarere k’Uburengerazuba bwo Hagati ndetse no ku isi yose muri rusange.
Icyegeranyo cy’Urwego Mpuzamahanga rw’Imbaraga za Nukleyeri (IAEA) cyerekanye ko Iran ifite ububiko bwa iranium bushobora kuba buhagije ku rwego rwa kirimbuzi. Nubwo ibi bidatanga icyemezo cy’uko Iran ifite ibisasu byuzuye cyangwa gahunda yo kubikoresha, abasesenguzi bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko igihugu kiri kwihangira ubushobozi bwo kwirwanaho mu bijyanye n’imbaraga kirimbuzi.
Mu mateka, Iran yagiye ishyirwa ku rutonde rw’ibihugu bishobora guteza akaga mu bijyanye n’imbaraga kirimbuzi kuva mu myaka ya 2000, ubwo amasezerano ya Joint Comprehensive Plan of Action (JCPOA) yari agamije kugenzura gahunda ya nukleyeri y’iki gihugu, mbere y’uko Amerika isohoka mu masezerano mu 2018, bitera umwuka mubi mu rwego rw’umutekano mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Iran yatangaje ko ifunze inzira y’amazi ya Strait of Hormuz, imwe mu nzira zikomeye ku isi mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa. Iki cyemezo cyateje impungenge ku bukungu bw’isi, kuko igice kinini cy’amavuta yoherezwa ku masoko mpuzamahanga anyura muri iyi nzira. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabwe guhagarika ingendo muri ako gace, mu gihe ibihugu bikomeye ku isi bikurikirana hafi iby’iri fungwa.
Uru rugamba rwatangiye nyuma y’urupfu rwa Ayatollah, rukaba rwarateje impagarara mu karere ndetse no ku rwego rw’isi. Abasesenguzi bemeza ko uru rupfu rushobora kuba ari kimwe mu byatumye Iran yihutira kwerekana ubushobozi bwayo bwo kwirwanaho, haba ku bihugu bikomeye nka Amerika na Israel.
Ibi bitera impungenge ko intambara ishobora gukwira mu karere k’Uburengerazuba bwo Hagati, cyane cyane mu gihe ibikorwa by’intambara byateje igihombo ku ndege z’ingabo za Amerika ndetse no ku ngabo z’ibanze mu karere. Abasesenguzi baravuga ko isuzuma ry’isi riri guhinduka, kandi ko ibihugu bikomeye nk’u Burusiya, u Bushinwa, na Koreya ya Ruguru bikurikirana cyane ibiri kuba, bitewe n’ingaruka z’amateka y’ibihugu nka Libya cyangwa Syria aho kwivanga kw’isi kwatumye habaho guhungabana gukomeye.
Iyo urebye ku rwego rw’ubukungu, ingaruka z’ibi bikorwa zishobora kuba zikomeye cyane ku masoko y’amavuta, cyane cyane ku nganda nka Aramco, ikigo cy’ingenzi mu gutunganya no gukwirakwiza peteroli ku isi. Iki gikorwa gishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi bavuze ko urupfu rwa Ayatollah rwasize ikimenyetso cyo kurwana bivuye inyuma, kandi ko ibi bishobora gutera indi ntambara ifite ingaruka zikomeye, ishobora no gukomeza kuba amateka ku isi. Hari impungenge ko aya mahame y’umutekano ashobora gukwira kurenza uko abantu bari babyiteze.
Iyi ntambara yo muri Iran, hamwe n’ifungwa rya Strait of Hormuz, bigaragaza ko isi iri mu gihe cy’ihindagurika ry’imbaraga, aho ibihugu bikomeye n’intumwa z’akarere bihanganye ku mutekano, ubukungu, n’imitwe ya politiki. Impungenge z’isi ku bijyanye n’intwaro kirimbuzi n’ubukungu bw’amavuta biracyari hejuru, kandi ibihugu byose birimo gukurikira uko ibintu bigenda.





