Ishimutwa rya Gen. Ruhorimbere ryibukije urupfu rw’abasirikare b’Abanyamulenge biciwe i Kamina
Umwe mu basomyi ba Minembwe Capital News yatangaje amakuru akomeye avuga ko yibukijwe n’ishimutwa rya General Eric Ruhorimbere, umusirikare mukuru mu ngabo za Congo (FARDC) washimuswe n’inzego z’umutekano i Kinshasa, agahita yibutsa ubwicanyi bwakorewe abasirikare b’Abanyamulenge i Kamina mu myaka yo hambere.
Mu butumwa yanyujije mu bwanditsi bwa Minembwe Capital News kuri uyu wa Gatatu, uwo musomyi yagize ati:
“Mu gitondo cyo ku itariki ya 31/10/2025, abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge babyukiye ku makuru ababaje y’ishimutwa rya General Eric Ruhorimbere wajanwe gufungirwa ahantu hatazwi n’inzego z’umutekano.”
Yavuze ko kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi aho afungiye cyangwa impamvu nyakuri yatumye atabwa muri yombi, ndetse n’umuryango we utigeze uhabwa amakuru.
Yakuwe mu nshingano azira inkomoko ye
Uwo musomyi yibukije ko General Ruhorimbere amaze imyaka ibiri yarakuwe mu nshingano yari afite zo kuyobora ingabo mu ntara ya Équateur, akajyanwa i Kinshasa “kwicara gusa.”
Byavugwaga ko yakuwe mu mirimo azira inkomoko ye nk’Umunyamulenge, ndetse no kuba yarigeze kurwana mu mashyaka ya CNDP na RCD — amatsinda yigeze kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila Kabange.
Uwo musomyi anashinja Leta ya Kinshasa gukomeza politiki ishingiye ku kwibasira abasirikare bavuga Ikinyarwanda n’Abatutsi bose muri rusange, aho babita “abagambanyi” kandi ngo gahunda ihari ari ukubikiza gahoro gahoro no kubakura mu gisirikare.
Aba “Dispo” – Abasirikare badafite inshingano
Kuva umutwe wa M23 wongera kubura intambara, abasirikare benshi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda bakuwe mu nshingano, bajyanwa i Kinshasa aho bitwa “Dispo”, bivuze abasirikare badafite inshingano zigaragara.
Uwo musomyi avuga ko ibi ari uburyo bwo kubashyira ku ruhande no kubabuza kuzamuka mu nzego za gisirikare.
Urwibutso rwa Kamina – Ubwicanyi bwasizwe mu mwijima
Iri shimutwa ryazamuye nanone urwibutso rw’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abasirikare b’Abanyamulenge barenga 74 i Kamina mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare giherereye mu ntara ya Haut-Lomami.
Yavuze ko abo basirikare bishwe n’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’igihugu cya Tanzaniya, kandi kugeza ubu ntabwo hari uwigeze abihanirwa.
“Byatanzweho isomo ribi,” nk’uko uwo musomyi abivuga. “Kuko kuva icyo gihe kugeza ubu, Abanyamulenge bakomeje kwicwa bazira uko baremwe n’Imana.”
Yavuze kandi ko ubwo bwicanyi bwasizwe bugereranywa n’itsembabwoko ryakorewe Abanyamulenge mu Gatumba (Burundi) mu mwaka wa 2004, ndetse n’ubwicanyi bwahitanye abasirikare barenga 100 mu 1998 ku butegetsi bwa Perezida Laurent-Désiré Kabila.
Uwo musomyi yagarutse kuri bamwe mu basirikare bishwe bazira inkomoko yabo, barimo:
Majoro Joseph Kaminzobe, wishwe tariki ya 9/11/2021 i Lweba (Fizi) n’abarwanyi ba Mai-Mai.
Kapiteni Gisore Rukatura, wiciwe i Goma tariki ya 9/11/2023 azira kuba Umunyamulenge.
Yanavuze kandi ko abaturage b’Abanyamulenge bagiye bicirwa mu bice bitandukanye bya teritwari ya Fizi, harimo Kabera, Bibogobogo, Gatongo na Kirumba.
Impungenge z’ahazaza n’isaba ku miryango mpuzamahanga
Uwo musomyi yasoje asaba ko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakora ubuvugizi ku basirikare b’Abanyamulenge bafungwa bidakurikije amategeko, bashinjwa kuba mu mitwe nka M23 cyangwa Twirwaneho, nyamara nta gihamya gifatika kibashinja.
“Birabe ibyuya ntibibe amaraso,” niko yabivuze. “N’ubwo Generali Ruhorimbere afungiye ubusa, byaruta ashyizwe imbere y’inkiko akaburana afashijwe n’abamwunganira, aho gupfira mu nzu y’imbohe itazwi.”






