• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Shop & Explore

Isi ngo yungutse ukundi kwezi -Ubushakashatsi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 22, 2025
in Shop & Explore
0
Isi ngo yungutse ukundi kwezi -Ubushakashatsi
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Isi ngo yungutse ukundi kwezi -Ubushakashatsi

Mu gihe byaribisanzwe bizwi ukwezi kumwe ko ariko kuzenguruka isi, byatangajwe ko isi ifite ukundi kwezi guto kuzenguruka mu nzira imwe n’ukwezi gusanzwe.

READ ALSO

Ibanga ryo Gukira no Kuba Umukire: Uko Umushahara Wawe Wakubakira Ubukire Burambye

Amabanga Yari Yaribagiranye y’Aba-Neanderthal: Siyansi Yongeye Kwerekana Isura y’Umugore Wabayeho Imyaka 75,000 Ishize, Ihindura Uko Twumvaga Inkomoko y’Ikiremwamuntu

Byatangajwe n’ikigo gikora ubushakashatsi cya Banyamerika, NASA, aho cyemeje neza ko isi ifite ukundi kwezi kwa kabiri ariko guto.

Bavuga ko ari agace bise 2025 PN7, akantu gato cyane gafite uburebure bugera hafi kuri metero 19, kakaba karabonetse hakoreshwejwe telescope ikomeye yo muri Hawaii yitwa Pan-Stars.

NASA kandi ivuga ko aka gace gato kagaragaye kagenda mu nzira ikurikira izuba kimwe n’isi, bigatuma kagaragara nk’aho “kazengurutse isi” nk’uko ukwezi gusanzwe gukora, bavuga kandi ko kagenzurwa n’imbaraga z’izuba kurusha iza gravity y’isi ikurura ukwezi.

Banavuze kandi ko uku kwezi guto bise “2025 PN7” gufitanye isano n’isi. Bivuze ko atari ukwezi nyakuri. Kuko mu kugasobanura bakoresheje ijambo “quasi -moon” cyangwa “Quasi-satellite.”

Banavuga ko kutazenguruka isi mu buryo bwuzuye, ahubwo ko ari agace ka asteroid kari hafi y’abantu, kagenda ku murongo ujyana n’uw’isi igihe kirekire, bituma bigaragara nk’aho ari ukwezi guto gufasha abantu.

Ubu bushakashatsi busobanura ko uku kwezi guto kwabonywe mu rugendo rwayo rwo kwegera isi kuva mu myaka yashize, biteganyijwe ko kuzakomeza kugumana ubwo buryo bwo kuba hafi y’isi kugeza n’ibura mu mwaka wa 2083.

Si ubwa mbere isi igira “mini-moon.” Kuko no mu myaka yashize, abashakashatsi basanze agace kitwa 469219 Kamo’olewa(2016 H03 na ko kagenda mu buryo n’ubwo 2025 PN7 iri gukoresha.

Kandi aba bashakashatsi bavuga ko nubwo bitangaje, ariko bidateje impungenge z’umutekano zihari, kuko 2025 PN7 iri kure bihagije ku buryo idashobora guteza ibibazo cyangwa ngo ihurirane n’isi.

Hagataho, isi iri kugenda itungurwa n’ibitangaza byisanzure, itigeze ihura nabyo mu myaka yo ha mbere.

Tags: NASAUbushakashatsiUkwezi gutoYungutse

Related Posts

Ibanga ryo Gukira no Kuba Umukire: Uko Umushahara Wawe Wakubakira Ubukire Burambye
Shop & Explore

Ibanga ryo Gukira no Kuba Umukire: Uko Umushahara Wawe Wakubakira Ubukire Burambye

September 13, 2026
Amabanga Yari Yaribagiranye y’Aba-Neanderthal: Siyansi Yongeye Kwerekana Isura y’Umugore Wabayeho Imyaka 75,000 Ishize, Ihindura Uko Twumvaga Inkomoko y’Ikiremwamuntu
Shop & Explore

Amabanga Yari Yaribagiranye y’Aba-Neanderthal: Siyansi Yongeye Kwerekana Isura y’Umugore Wabayeho Imyaka 75,000 Ishize, Ihindura Uko Twumvaga Inkomoko y’Ikiremwamuntu

July 5, 2026
Ivumburwa ry’Amabuye y’Agaciro Ryateje Intambara Ikomeye Yahitanye Abaturage muri RDC
Shop & Explore

Ivumburwa ry’Amabuye y’Agaciro Ryateje Intambara Ikomeye Yahitanye Abaturage muri RDC

May 17, 2026
Uko Umuherwe wa Mbere muri Afurika Akomeje Guhindura Ubukungu bw’Isi
Shop & Explore

Uko Umuherwe wa Mbere muri Afurika Akomeje Guhindura Ubukungu bw’Isi

April 17, 2026
Abajyanywe mu Butumwa bwa Artemis II bagarutse ku Isi, Bahishura Ibyo Babonye hafi y’Ukwezi nyuma y’imyaka 50
Shop & Explore

Abajyanywe mu Butumwa bwa Artemis II bagarutse ku Isi, Bahishura Ibyo Babonye hafi y’Ukwezi nyuma y’imyaka 50

April 11, 2026
Ifoto y’igitangaza y’Isi yafatiwe mu kirere ishimangira intambwe nshya mu bushakashatsi bw’ikirere
Shop & Explore

Ifoto y’igitangaza y’Isi yafatiwe mu kirere ishimangira intambwe nshya mu bushakashatsi bw’ikirere

April 6, 2026
Next Post
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?