• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, March 21, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Isomo rikomeye Perezida Kagame Yahaye Abanyarwanda n’Isi ku Butwari, Ubumwe n’Inshingano zo Kubaka Ejo Hazaza

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 1, 2026
in Regional Politics
0
Isomo rikomeye Perezida Kagame Yahaye Abanyarwanda n’Isi ku Butwari, Ubumwe n’Inshingano zo Kubaka Ejo Hazaza
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Isomo rikomeye Perezida Kagame Yahaye Abanyarwanda n’Isi ku Butwari, Ubumwe n’Inshingano zo Kubaka Ejo Hazaza

You might also like

Imvura Yateje Imyuzure i Nateete i Kampala

Rugoboza David Yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa LONI Asaba Ingamba Zikomeye zo Kurinda Abasivili

Rugoboza David exige des mesures urgentes pour protéger les civils en RDC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Umunsi w’Intwari ari umwanya ukomeye wo kwibuka no gushimangira urugendo Abanyarwanda banyuzemo, uko bitwaye mu bihe bikomeye, ndetse n’amasomo ayo mateka atanga ku byo igihugu kiri gucamo muri iki gihe n’ubutwari bukenewe mu guhangana n’imbogamizi z’ejo hazaza.

Yabitangaje kuri uyu wa 01/02/2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu. Aya masengesho yayitabiriye avuye gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ahazirikanyirizwa Intwari zatanze ubuzima n’imbaraga zabo ku bw’Igihugu.

Perezida Kagame yagaragaje ko gushyiraho Umunsi w’Intwari ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byasabye ubutwari budasanzwe. Yagize ati:
“Hari Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuko buri gihugu cyangwa buri bantu ku Isi bagenda bahura n’ibihe bigoye. Ibyo ni byo bibasunikira gukora ibikorwa bidasanzwe no guca mu bikomeye. Uyu munsi utwibutsa ibyo twaciyemo nk’Igihugu, ibyo turi gucamo uyu munsi, n’ibyo dutegerejweho mu gihe kizaza kugira ngo tubitsinde.”

Yongeyeho ko ishingiro ry’ubutwari n’iterambere ry’Igihugu rishingiye ku muntu ku giti cye, umuryango akomokamo n’uko byose bihurira mu kubaka igihugu gikomeye. Yasobanuye ko iyo umuntu atameze neza mu mitekerereze n’imibereho, bigira ingaruka ku muryango we, bityo n’Igihugu kikahungabana.
Ati: “Hari umuntu ku giti cye, njye na we, hakabaho umuryango uduha kubaho, hanyuma hakaza Igihugu. Ibyo byose biruzuzanya. Iyo kimwe kitameze neza, n’ikindi ntigishobora kumera neza.”

U Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana Intwari zarwo mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Intwari zitakiriho, harimo umusirikare utazwi izina uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza n’ubusugire bw’u Rwanda, ndetse na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wari ku isonga ry’urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye tariki ya 01/10/1990.

Icyiciro cy’Imena kirimo Intwari zagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, barimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange, bagaragaje indangagaciro z’ubwitange, ukuri n’ubumuntu mu bihe bikomeye.

Ku bijyanye n’icyiciro cy’Ingenzi, nta ntwari yari yagishyirwamo kugeza ubu. Icyakora, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruherutse gutangaza ko hari abantu barenga 30 bakiriho bari gukorwaho ubushakashatsi, hagamijwe kureba ko bemerwa nk’Intwari z’Igihugu cyangwa bagahabwa imidali n’impeta by’ishimwe.

Umunsi w’Intwari, nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye, ni isomo rikangurira Abanyarwanda kwiyubaka ku giti cyabo, gukomeza ubumwe n’ubwitange, no gufata inshingano zo kubaka u Rwanda rukomeye, rwigenga kandi ruhangana n’imbogamizi z’ibihe byose.

Tags: ImanaImanziIntwariRwandaRwigema
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Imvura Yateje Imyuzure i Nateete i Kampala

by Bahanda Bruce
March 21, 2026
0
Imvura Yateje Imyuzure i Nateete i Kampala

Imvura Yateje Imyuzure i Nateete i Kampala Abatwara ibinyabiziga mu gace ka Nateete, kari muri Diviziyo ya Rubaga mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, bahuye n’akazi...

Read moreDetails

Rugoboza David Yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa LONI Asaba Ingamba Zikomeye zo Kurinda Abasivili

by Bahanda Bruce
March 21, 2026
0
Rugoboza David Yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa LONI Asaba Ingamba Zikomeye zo Kurinda Abasivili

Rugoboza David Yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa LONI Asaba Ingamba Zikomeye zo Kurinda Abasivili Umunyamulenge, Rugoboza David Muvandimwe, uri mu buhungiro mu gihugu cya Kenya, yageneye ubutumwa bukomeye Umunyamabanga...

Read moreDetails

Rugoboza David exige des mesures urgentes pour protéger les civils en RDC

by Bahanda Bruce
March 21, 2026
0
Rugoboza David exige des mesures urgentes pour protéger les civils en RDC

Rugoboza David exige des mesures urgentes pour protéger les civils en RDC Rugoboza David Muvandimwe, membre de la communauté banyamulenge actuellement réfugié au Kenya, a adressé un message...

Read moreDetails

Ubumwe bw’u Burayi Bukomeje Gushyigikira Ingabo z’u Rwanda Nubwo Amerika Yazifatiye Ibihano

by Bahanda Bruce
March 20, 2026
0
Ubumwe bw’u Burayi Bukomeje Gushyigikira Ingabo z’u Rwanda Nubwo Amerika Yazifatiye Ibihano

Ubumwe bw’u Burayi Bukomeje Gushyigikira Ingabo z’u Rwanda Nubwo Amerika Yazifatiye Ibihano Ubumwe bw’u Burayi (UE) bwafashe icyemezo cyo gukomeza gutera inkunga ingabo z’u Rwanda, nubwo Leta Zunze...

Read moreDetails

Inzitizi Ziracyari Nyinshi ku Muhate wa Amerika wo Kongera Guhuza u Rwanda na RDC ku Bibazo by’Umutekano mu Burasirazuba

by Bahanda Bruce
March 19, 2026
0
Amerika yateguje u Rwanda na RDC guhurira mu biganiro bikomeye bigamije guhosha intambara yo mu Burasirazuba

Inzitizi Ziracyari Nyinshi ku Muhate wa Amerika wo Kongera Guhuza u Rwanda na RDC ku Bibazo by’Umutekano mu Burasirazuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongeye gutangiza umuhate...

Read moreDetails
Next Post
Impinduka Zibabaje mu Nkambi ya Busuma, Impunzi z’Abanyekongo Zikomeje Gupfa Umunsi ku Munsi

Impinduka Zibabaje mu Nkambi ya Busuma, Impunzi z’Abanyekongo Zikomeje Gupfa Umunsi ku Munsi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?