Isomo rikomeye Perezida Kagame Yahaye Abanyarwanda n’Isi ku Butwari, Ubumwe n’Inshingano zo Kubaka Ejo Hazaza
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Umunsi w’Intwari ari umwanya ukomeye wo kwibuka no gushimangira urugendo Abanyarwanda banyuzemo, uko bitwaye mu bihe bikomeye, ndetse n’amasomo ayo mateka atanga ku byo igihugu kiri gucamo muri iki gihe n’ubutwari bukenewe mu guhangana n’imbogamizi z’ejo hazaza.
Yabitangaje kuri uyu wa 01/02/2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu. Aya masengesho yayitabiriye avuye gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ahazirikanyirizwa Intwari zatanze ubuzima n’imbaraga zabo ku bw’Igihugu.
Perezida Kagame yagaragaje ko gushyiraho Umunsi w’Intwari ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byasabye ubutwari budasanzwe. Yagize ati:
“Hari Umunsi w’Intwari z’Igihugu kuko buri gihugu cyangwa buri bantu ku Isi bagenda bahura n’ibihe bigoye. Ibyo ni byo bibasunikira gukora ibikorwa bidasanzwe no guca mu bikomeye. Uyu munsi utwibutsa ibyo twaciyemo nk’Igihugu, ibyo turi gucamo uyu munsi, n’ibyo dutegerejweho mu gihe kizaza kugira ngo tubitsinde.”
Yongeyeho ko ishingiro ry’ubutwari n’iterambere ry’Igihugu rishingiye ku muntu ku giti cye, umuryango akomokamo n’uko byose bihurira mu kubaka igihugu gikomeye. Yasobanuye ko iyo umuntu atameze neza mu mitekerereze n’imibereho, bigira ingaruka ku muryango we, bityo n’Igihugu kikahungabana.
Ati: “Hari umuntu ku giti cye, njye na we, hakabaho umuryango uduha kubaho, hanyuma hakaza Igihugu. Ibyo byose biruzuzanya. Iyo kimwe kitameze neza, n’ikindi ntigishobora kumera neza.”
U Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana Intwari zarwo mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo Intwari zitakiriho, harimo umusirikare utazwi izina uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza n’ubusugire bw’u Rwanda, ndetse na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wari ku isonga ry’urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye tariki ya 01/10/1990.
Icyiciro cy’Imena kirimo Intwari zagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, barimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange, bagaragaje indangagaciro z’ubwitange, ukuri n’ubumuntu mu bihe bikomeye.
Ku bijyanye n’icyiciro cy’Ingenzi, nta ntwari yari yagishyirwamo kugeza ubu. Icyakora, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ruherutse gutangaza ko hari abantu barenga 30 bakiriho bari gukorwaho ubushakashatsi, hagamijwe kureba ko bemerwa nk’Intwari z’Igihugu cyangwa bagahabwa imidali n’impeta by’ishimwe.
Umunsi w’Intwari, nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye, ni isomo rikangurira Abanyarwanda kwiyubaka ku giti cyabo, gukomeza ubumwe n’ubwitange, no gufata inshingano zo kubaka u Rwanda rukomeye, rwigenga kandi ruhangana n’imbogamizi z’ibihe byose.





