Israel ibitero yagabye muri Gaza byahitanye benshi.
Ni amakuru yemejwe n’Abaganga bo muri Palestine aho bavuze ko abantu 23 bishwe n’ibisasu by’indege z’intambara za Israel ubwo zarasaga muri Gaza kuri iki Cyumweru cy’ejo hashize.
Bavuga ko abenshi muri aba bapfuye ari abo mu majyaruguru y’iyi Ntara ya Gaza, ni mu gihe Israel ivuga ko iherekeza ibisasu mu rwego rwo guhuza abarwanyi b’umutwe wa Hamas kwisuganya.
Abanyapalesitine bavuga ko ibi bitero by’indege z’intambara bigabwa n’ingabo za Israel zirwanira ku butaka ari icyo bise “itsembabwoko.”
Ni bitero bavuga ko bigamije kumaraho abaturage bo mu mijyi ibiri yo mu ntara ya Gaza mu rwego rwo kugirango habe akarere kadatuwe kameze nk’urukuta hagati ya Israel n’ahandi hatuwe muri Palestina. Ariko ibyo Israel irabihakana ikavuga ko ikurikiranye abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagaba ibitero bavuye muri utwo turere.
Abaganga banavuze kandi ko abandi banyepalestina 13 baguye mu bitero binyuranye mu mazu yo mu mujyi wa Lahiya na Jabalia ahabarizwa inkambi y’impunzi nini kurusha izindi zigera muri zirindwi zisigaye.
Ubu ni ho hibasiwe cyane n’ibitero bya Israel.
Kugeza ubu, Israel ntacyo iratangaza ku bitero yagabye mu majyaruguru ya Gaza ariko ku wa Gatandatu yohereje andi matsinda y’ingabo mu mujyi wa Jabaliya yunganira batayo 2 zari zihasanzwe.