Israel ikomeje gukora amateka ni mu gihe ibisasu byose Iran iri kuyirasaho iri kubishywanyaguza.
Mu buryo bwo kwihimura, Iran yohereje muri Israel drones zirenga 100 na za misile, ariko byose igisirikare cy’iki gihugu cya Israel kirabishywanyaguza.
Ijoro ryaraye rikeye rishyira ku wa gatanu, Israel yagabye ibitero muri Iran, ibyiciramo abakuru b’ingabo z’iki gihugu.
Nk’uko Israel yagabye biriya bitero yabitangaje, yavuze ko byahitanye umugaba mukuru w’Ingabo za Iran, Maj. Gen. Mohammad Bagheri, umuyobozi wa Revolutionary, Gurd, Hossein Salami, n’umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe ibikorwa byihutirwa ndetse n’abandi benshi, biciwe muri iki gitero.
Ikinyamakuru cya Al Jazeera cyatangaje ko igisirikare cya Israel n’icya Jordan byatangiye gushywaguza ziriya drones.
Ibinyamamakuru byo bikorera muri Israel, biri kuvuga ko ingabo z’iki gihugu cyabo ko ziri gushwanyaguza drones za Iran zikiri mu kirere cya Syria, mu gihe ibindi nabyo bivuga ko biri gushwanyagurizwa mu kirere cya Arabia Saoudite.
Jordan yo, ibiro byayo bikuru, byatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu ko na cyo cyashoboye gushwanyaguza drones na misile zinjiye mu kirere cyacyo ku manywa yo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13/05/2025.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yatangaje ko igitero gikomeye ingabo z’igihugu cye zagabye kuri Iran, cyari kigamije gusenya ibyahungabanya umutekano wa Israel, ngo kuko Iran imaze imyaka myinshi ihigira kuyirimbura.
Muri iki gitero, Israel yarashe ku bikorwaremezo by’ingufu kirimbuzi, ku bigo by’ingabo zidasanzwe za Iran, ahaba abasirikare bakuru b’iki gihugu n’abahanga mu by’izi ngufu.
Ambasaderi wa Israel yagize ati: “Mu myaka ya vuba, ubutegetsi bw’intagondwa bwa Iran bwahigiye kurimbura Leta ya Israel. Ubu butegetsi bwasabye byeruye kenshi ko Leta ya Israel irimburwa. Iran ni yo Leta ya mbere ishigikira iterabwaba.”
Yanatanze n’urugero ku magambo yavuzwe n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, tariki ya 17/05/2025, avuga ko yise Leta ya Israel akabyimba ka kanseri gakwiye gukurwa mu mubiri.
Ku rundi ruhande, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko ziteguye gushyigikira inshuti yayo yakadakurwaho, Israel. Ivuga kandi ko igihe cyose ko izakomeza kuba ku ruhande rwayo.