• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Israel Yinjiye mu Igihe Gishya cy’Intambara, Ivumbuye Ikoranabuhanga Rihanitse ryo ku Rwego Rukomeye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 29, 2025
in World News
0
Israel Yinjiye mu Igihe Gishya cy’Intambara, Ivumbuye Ikoranabuhanga Rihanitse ryo ku Rwego Rukomeye
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Israel Yinjiye mu Igihe Gishya cy’Intambara, Ivumbuye Ikoranabuhanga Rihanitse ryo ku Rwego Rukomeye

Minisiteri y’Ingabo za Israel yatangaje ko yamaze gushyikiriza ingabo z’igihugu ikoranabuhanga rishya kandi rihanitse ryo kurinda ikirere, rishobora gusenya ibisasu na drones bikoreshejwe mu kugaba ibitero, rikoresheje imirasire ikomeye (laser).

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Iri koranabuhanga rishya ryiswe “Iron Beam,” rikaba ari ryo rya mbere Israel ikoze rishingiye ku gukoresha imirasire yangiza mu bwirinzi bw’ikirere (air defence system). Rifite umwihariko wo guhanura ibisasu na drones bidakoreshejwe missiles zisanzwe, ahubwo hakifashishwa imirasire ifite ubushobozi bwo gutwika no gusenya intego mu kanya gato.

Nk’uko Minisiteri y’Ingabo ibivuga, Iron Beam ikora itahura aho igisasu cyangwa drone zituruka, igahita iyerekezaho imirasire ifite ubukana bukomeye igasenya icyo gitero kitaragera ku ntego yacyo. Ibi bizajya bikorwa mu buryo bwihuse kandi bwikora, bigabanye cyane ibyago by’ibisasu bigera ku butaka bwa Israel.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bemeza ko Iron Beam izagabanya cyane ikiguzi Israel yajyaga ikoresha mu bwirinzi bw’ikirere. Mu gihe Iron Dome — ikoranabuhanga ryari risanzwe rikoreshwa — ryifashishaga missiles zihenze mu guhanura ibindi bisasu, Iron Beam yo izajya ikoresha imirasire, bigatuma ikiguzi cyo kwirinda ibitero kigabanuka ku rwego rugaragara.

Iri koranabuhanga rifatwa nk’intambwe ikomeye mu ikorwa ry’intwaro z’igihe kizaza, ndetse rikaba riri mu byatumye ibihugu bikomeye ku isi byerekeza amaso muri uru rwego. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite gahunda isa n’iyi izwi nka P-HEL, mu gihe u Burusiya bwo bwashyize imbere ikoranabuhanga ryiswe Peresvet.

U Bwongereza, u Bushinwa n’u Budage na byo byatangiye gahunda zo kwikorera bene iri koranabuhanga, bikaba bivugwa ko bimwe muri byo bigeze kure mu igeragezwa no mu ishyirwa mu bikorwa.

Iby’uko Iron Beam yatangiye gukoreshwa byerekana ko isi yinjiye mu kindi cyiciro cy’intambara zishingiye ku ikoranabuhanga rihanitse, aho imirasire ishobora gusimbura missiles mu kurinda ikirere, bigahindura isura y’umutekano n’ingamba za gisirikare ku rwego mpuzamahanga.

Tags: Ikorana buhangaIntambaraIron baomIsrael

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
Impungenge Zikomeje Kwiyongera muri RDC, Amagambo n’Ibikorwa Bishyira Abanyamulenge mu Kaga, Harasabwa Ingamba Zihutirwa

Impungenge Zikomeje Kwiyongera muri RDC, Amagambo n’Ibikorwa Bishyira Abanyamulenge mu Kaga, Harasabwa Ingamba Zihutirwa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?