Itabwa muri Yombi ry’Umunyamakuru i Baraka Ryateje Impungenge ku Bwigenge bw’Itangazamakuru muri Kivu y’Epfo
Mu mujyi wa Baraka, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umunyamakuru Tomson Undji Batangalwa William yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Uyu munyamakuru asanzwe akorana n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Iyamba Lyetu TV, MTV, Messager du Peuple ndetse na Radio Internationale Channel Africa.
Nk’uko byatangajwe n’Ihuriro ry’Abanyamakuru Baharanira Amahoro n’Iterambere Rirambye muri Kivu y’Amajyepfo (UJSPD asbl), ifatwa rye ryakozwe n’abapolisi bo mu mujyi wa Baraka, babitegetswe n’ubuyobozi buyobowe n’umurwanyi wo mu mutwe wa Wazalendo, William Amuri Yakutumba, wihaye ipeti rya jenerali.
Iryo huriro risobanura ko itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru rishobora kuba rifitanye isano n’ikiganiro (interview) yakoze n’abagize umutwe wa M23, mu bihe by’imvururu zabereye mu mujyi wa Uvira tariki ya 10/10/2025. UJSPD asbl ivuga ko ibi byateye impungenge zikomeye ku mikorere y’itangazamakuru n’ubwisanzure bw’abanyamakuru muri aka karere.
UJSPD asbl yamaganye byimazeyo iri fatwa, irifata nk’igikorwa gihungabanya uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubw’umunyamakuru ku giti cye. Yasabye ko Tomson Undji Batangalwa William arekurwa byihuse kandi nta mananiza, inasaba inzego za gisivile n’iza gisirikare kugira icyo zibikoraho vuba na bwangu mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’abanyamakuru.
Iryo huriro ryibukije ko uburenganzira bwo kubona amakuru yigenga kandi adafunzwe ari inkingi y’ingenzi ya demokarasi, bityo ko kubangamira abanyamakuru ari uguhutaza uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya ukuri. UJSPD asbl irasaba ko habaho ubwishingizi busesuye bw’umutekano n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, kugira ngo rikore inshingano zaryo kinyamwuga, mu bwisanzure no mu mutekano.






