Itangazo Rikomeye Rya Procureur Général Wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Leta yafashe ingamba zikakaye ku bakwirakwiza amakuru y’i ntambara
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Procureur Général w’Urukiko rw’Ikirenga (Cour de Cassation), ubuyobozi bw’ubutabera bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko muri iyi minsi hagaragaye kwiyongera gukabije kw’ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha bifitanye isano n’intambara igihugu gihanganye na yo, iturutse ku banzi b’igihugu bo hanze n’abo mu gihugu imbere.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, ayo makuru y’ibihuha agenda akwirakwizwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru ritandukanye, aho agambiriye guca intege ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zirimo kurwana ku mirongo itandukanye y’intambara, mu rwego rwo kurinda no gusigasira ubusugire n’ubwigenge bwa RDC.
Procureur Général yagaragaje ko ibi bikorwa bigize icyaha gikomeye kibangamira umutekano w’igihugu, bityo agahamagara kandi akihanangiriza ku mugaragaro abanditsi, abafatanyacyaha n’abandi bose bagira uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma, abasaba kumenya ko bazabibazwa n’amategeko.
Yahaye kandi amabwiriza akomeye Abapolisi Bashinzwe Ubugenzacyaha (OPJ) n’abakozi b’Ubushinjacyaha bose, abasaba gushakisha no guta muri yombi abantu bose bakekwaho ibi bikorwa, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera bidatinze.
Itangazo rirangiza rivuga ko imanza zizashingirwa kuri ayo madosiye zizacibwa byihuse cyane, hakifashishwa cyane uburyo bwo gufata umuntu mu cyaha kigaragara (flagrance), mu rwego rwo guca burundu ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano n’imbaraga z’igihugu mu bihe bikomeye igihugu kirigucyamo.
MCN






