Ituri: Abaturage bazindukiye mu myigaragambyo idasanzwe
Abaturage bo mu gace ka Otomabere/Bwanasura, mu Ntara ya Ituri, bazindukiye mu myigaragambyo ikomeye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02/02/2026, mu rwego rwo kwamagana igitero giherutse kubagabwaho kikagwamo abantu benshi, mu gihe ingabo za Leta zari zihari ariko ntizigira zitabara.
Icyemezo cyo gutegura iyi myigaragambyo cyafatiwe mu nama yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30/01/2026, yahuje inzego zitandukanye z’abaturage. Muri iyo nama, hemejwe ko uyu munsi uzahariwa imyigaragambyo, kwibuka no kunamira abazize ibyo bitero, by’umwihariko abatarashyingurwa, aho imirambo yabo ikiri aho igitero cyabereye.
Abaturage bagaragaje kandi uburakari n’impungenge ku myitwarire y’inzego z’umutekano, bavuga ko batishimiye uko ingabo za FARDC zabyitwayemo. Bavuga ko izo ngabo zanze guherekeza abaturage bashakaga gushyingura ababo. Nk’uko babitangaza, hari bamwe mu bashinzwe umutekano basabaga amafaranga kugira ngo baherekeze abajyaga gushingura imirambo, bikabangamira inshingano zo guha icyubahiro abazize ubugizi bwa nabi no kurinda ubuzima bw’ababashyingura.
Ibi byatumye abaturage bandikira Guverineri w’Intara ya Ituri, aho kopi z’izo baruwa zashyikirijwe n’izindi nzego bireba, basaba ibisobanuro ndetse n’ingamba zihuse zo gukemura iki kibazo.
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Urubyiruko rwa Bwanasura yagize ati: “Abaturage barakajwe n’uko kugeza ubu hari imirambo itarashyingurwa. Baribaza impamvu ingabo zanga guherekeza abashaka kujya kuyishyingura, kandi imiryango n’abaturage bari biteguye kubikora. Twamenye ko aho iyo mirambo iri hashobora kuba haratezwemo imitego irimo ibisasu, bityo abaturage bakavuga ko badashoboye kubikuraho. Hakenewe serivisi zabigenewe. Hari n’abantu bahunga bagera aho abasirikare ba FARDC bari bagasabwa amafaranga, kandi abo babasaba ari bo bashinzwe kubarinda.”
Tubibutse ko tariki ya 25/01/2026, inyeshyamba za ADF zishe byibuze abasivili 25 mu gace ka Apakolu, muri grupema ya Walese-Vonkutu, mu Teritwari ya Irumu (Ituri). Kuva icyo gihe, imiryango ya sosiyete sivile ikomeje gusaba ko habaho kongera ibirindiro by’ingabo mu bice bikekwa ko ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro.
Iyi myigaragambyo igaragaza akababaro k’abaturage ndetse nogusaba ubutabazi bwihuse, umutekano usesuye n’icyubahiro cy’abazize ubugizi bwa nabi, mu rwego rwo gufasha ko ubutabera n’amahoro bigaruka mu Ntara ya Ituri.






