Ivangura Rishingiye ku Moko muri Kivu y’Amajyepfo, Rikomeje Gufata Intera
Ivangura rishingiye ku moko muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), riragenda rifata intera, rikomeje kugira ingaruka zikomeye ku batuye muri ako gace. Icyakora, ikibabaje ni uko rimwe na rimwe iri vangura rishyigikirwa n’ubuyobozi bwa Leta, cyane cyane mu bihe rikorerwa ku bwoko bw’Abanyamulenge cyangwa Abatutsi muri rusange.
Abayobozi ba RDC inshuro nyinshi basabye Abanyamulenge kuva mu bice bimwe na bimwe kubera kubashinja ubufatanye n’imwe mu mitwe yari yaragiye irwanya ubutegetsi nka AFDL cyangwa RCD, ndetse n’igihe abo bashyizwe mu rwego rw’amasezerano y’amahoro. Iri vangura rishingiye ku moko ryagiye riherekezwa n’ibikorwa byo kwica Abanyamulenge, kubasenyera amazu no kubarira amatungo manini n’amatoya, bigatuma benshi bahunga cyangwa bagahura n’akaga kadasanzwe.
Mu 1996, mu bice bya Bibogobogo na Kabera muri teritwari ya Fizi, Abanyamulenge benshi barishwe, abandi bahungira i Baraka kubera intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Mobutu. Abatangabuhamya bavuze ko abarenga 350 bishwe, harimo abagore n’abakobwa bafashwe amatekwa bajyanwa mu bihugu bihana imbibi na RDC nka Tanzaniya.
Ivangura rishingiye ku moko ryakomeje kugaragara mu myaka ya vuba, cyane cyane mu 2017 na 2018, aho Abanyamulenge benshi birukanwaga, bagatwikirwa amazu cyangwa bagahohoterwa ku buryo bukomeye mu bice bitandukanye bya teritwari za Fizi, Mwenga na Uvira. Abenshi mu bahungiye mu Minembwe cyangwa mu bihugu bihana imbibi n’u Burundi, u Rwanda, Uganda na Kenya, batakaje imitungo yabo, mu gihe abandi baturage bo mu yandi moko batihutiraga guhunga mu buryo bungana n’Abanyamulenge.
Mu byumweru bibiri bishize, muri teritwari ya Fizi habaye intambara ikomeye hagati y’Ababembe n’Abapfulero, aho Ababembe batangaje ko bahaye Abapfulero igihe gito cyo kuva ku butaka bwa Fizi bakajya mu bice bya Uvira. Abatangabuhamya bavuze ko intwaro zatanzwe na Leta, zigenewe kurwanya Abanyamulenge bashinjwa gukorana n’imyanya za M23 na Twirwaneho, zatangiye gukoreshwa mu guhohotera amoko atandukanye no kwica abaturage b’inzirakarengane.
Iyi myitwarire igaragara ku mugaragaro mu maso y’ubuyobozi bw’igihugu, ikaba ikimenyetso cy’uko Leta ishigikira ivangura rishingiye ku moko. Ni mu gihe Leta itabihagurukira cyagwa ngwibe yahana ababigiramo uruhare, bigatuma ibikorwa by’ivangura bifata intera, bigahungabanya iterambere ry’igihugu ndetse no kubana neza kw’abaturage.
Iyo myitwarire n’ingengabitekerezo y’ivangura rishingiye ku moko muri Kivu y’Amajyepfo ni ikibazo gikomeye cy’uburenganzira bwa muntu kandi ni ntandaro y’amakimbirane ahoraho. Niba hatabayeho ingamba zikomeye zo kurwanya iri vangura, iterambere rusange rya Congo-Kinshasa rizakomeza kudindira, ubuzima bw’abaturage bukazarushaho guhungabana, kandi amahoro arambye azakomeza kuba mu nzozi gusa.





