
Ingabo za leta y’Ikinshasa (FARDC), Maimai Nyatura, FDLR na Bacanshuro, bagabye igitero mubaturage bo mubwoko bw’Abatutsi mubice bya Bahambwe ho muri Territory ya Masisi muntara ya Kivu yamajyaruguru.
Nkuko twabibw’iwe kuri Minembwe Capital News, nuko kugicamunsi co kuwakabiri tariki 14.02.2023, mugace kitwa Bihambwe, iri muri Territory ya Masisi, abaturage baba Tutsi bagabweho ibitero n’ingabo za FARDC, Maimai Nyatura, FDLR na Bacanshuro.
Ibi bitero, byagabwe k’Ubatutsi, igihe byagabwaga, ababigabye baje bavuga ko badashaka uwitwa um’Ututsi nabakorera ab’Atutsi, uwitwa Paruku yaguye muriki gitero abandi benshi barakomereka.
Inka zabaturage bomubwoko bw’Abatutsi muribi bice z’ishwe izindi ziribwa, nkuko byavuzwe nabamwe baturiye ibibice, abashumba baragira Inka za b’Atutsi bafashwe bajanwa gufungwa harimo nuwo mubona kuriyo Photo.
ab’Atutsi muri Kivu yamajyaruguru ndetse niya majyepho, bakomeje gukorerwa iyica rubuzo, mugihe leta ya kabakijije ahubwo niyo ifata iyambere mukubica nokubafunga, nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru nabaturage bakuwe mubyabo mubice bya North Kivu.
Ab’Atutsi bagize igihe batakira amabanga ko leta y’Ikinshasa irinyuma yibibi bibarihejuru mugihugu cabo cakavukire(Congo), amahanga nayo akavunira ibiti mumatwi, gusa M23 ivuga ko itazakomeza kurebera ibikorerwa ab’Atutsi.
Abenshi bakunze kwandika kumbuga nkoranya mbaga (Social Media), nka WhatsApp nahandi bagira bati: “Ninde uzakiza ab’Atutsi muri Congo, kukaga bagize mo imyaka irenga 100??